Mu karere ka Bugesera mu murenge wa Juru haravugwa inkuru y’urupfu rw’amayobera rw’uwitwa Bizimana Jean Marie Vianney w’imyaka 64 bivugwa ko yaguye mu maguro y’umugore basambanaga.
Ibi byago byabaye ahagana
saa kenda z’amanywa mu isentere ya Kabukuba mu murenge wa Juru, k’umugore
abaturage bavuga yari inshoreke ya Nyakwigendera Bizimana.
Umugore wa
Nyakwigendera Bizimana Jean Marie Vianney ugaragaza akababaro kenshi avuga ko
basezeraniye mu cyahoze ari Komini Tumba ubu ni mu karere ka Rulindo yari afite
imyaka 19 nawe afite 18, ariko ko yari abizi ko afite inshoreke bahararanye.
Abana na Nyakwigendera
Bizimana bavuga uwo mugore akwiriye kubibazwa kuko Se yari afite rendez-vous
kwa Muganga.
Umugabo wa
Nyiransabimana wasambanaga na Bizimana avuga ko umugore we yaryamanaga na
Bizimana ndetse yigeze kubafatana bagashaka no kumutema.
Umukozi ushinzwe Imari
n’ubutegetsi mu murenge wa Juru yemereye B Plus TV ko Bizimana yitabye Imana
ariko ko Icyamwishe kizamenyekanira mu bisubizo byo kwa muganga.