Umuhanzikazi
w’Umunyamerika Britney Spears yagurishije uburenganzira ku ndirimbo na sosiyete icuruza uburenganzira bw’umuziki
yitwa Primary Wave, nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bitandukanye byo muri
Amerika
Nubwo aya
makuru yatangajwe n’itangazamakuru, nta cyemezo cyemewe ku mugaragaro cyari
cyatangazwa n’abamuhagarariye cyangwa na Primary Wave ubwayo.
Nk’uko ayo
makuru abitangaza, amasezerano yasinywe ku wa 30 Ukuboza, ariko inyandiko
zemewe n’amategeko ntizigaragaza amafaranga nyir’izina yaguzweho. Urubuga TMZ
rwabanje gutangaza aya makuru ruvuga ko ayo mafaranga ashobora kuba ari hafi miliyoni
200 z’amadolari ya Amerika, angana n’ayaguzweho uburenganzira ku ndirimbo za
Justin Bieber mu 2023.
Britney
Spears, ubu ufite imyaka 44, yari amaze imyaka 13 (2008–2021) ari mu buyobozi
bwihariye ku mutungo we. Nyuma y’uko ubwo buyobozi burangiye, yatangiye
kuvugurura imicungire y’imari n’ibikorwa bye by’ubuhanzi, ndetse agabanya cyane
ibikorwa byo kuririmba ku rubyiniro.
Uyu
muhanzikazi wamamaye cyane mu ndirimbo nka “…Baby One More Time” na “Oops!... I
Did It Again”, yinjiye mu rutonde rw’abahanzi benshi bamaze kugurisha
uburenganzira ku bihangano byabo mu myaka yashize, barimo Bruce Springsteen,
Bob Dylan, Shakira na KISS.
Primary Wave
iri mu masosiyete akomeye muri uru rwego, kuko ifite uburenganzira ku bihangano
by’abahanzi bakomeye nka Whitney Houston, Bob Marley, Prince na Stevie Nicks.
Hari n’abandi bashoramari bakomeye muri iri soko barimo Recognition Music
Group, Concord Music Publishing, ndetse n’amasosiyete akomeye nka Sony,
Universal na Warner.
Isoko ryo
kugurisha uburenganzira ku ndirimbo ririmo gutera imbere cyane, kuko rifatwa
nk’ishoramari rirambye cyane cyane muri iki gihe cya streaming. Ba
nyir’uburenganzira ku ndirimbo bahabwa amafaranga igihe cyose indirimbo
icuranzwe kuri radiyo, kuri internet, igurishijwe kuri album, cyangwa ikoreshwa
mu kwamamaza no muri filime.
Uburenganzira
bw’iyandikwa bw’ibihangano bugena uburyo
indirimbo isubirwamo ikanagabanywa ku isoko.
Aya
masezerano ashobora gufungura amarembo mashya y’uko indirimbo za Britney Spears
zishobora kongera gukoreshwa mu bucuruzi, kwamamaza no mu zindi gahunda
zitandukanye mu gihe kiri imbere.
Like This Post? Related Posts