Ibitaramo
bya ‘MTN Iwacu Muzika Festival’ bigiye kuba ku nshuro ya karindwi, kuri iyi
nshuro bikaba bizaca mu Mijyi irindwi y’u Rwanda nkuko bisanzwe
Ubuyobozi
bwa EAP isanzwe itegura ibi bitaramo ku bufatanye n’abafatanyabikorwa barimo
MTN Rwanda, bawashyize hanze itangazo rivuga ko ibyo bitaramo bigeye kongera kuzenguruka uturere 7 tw’igihugu
Ibi bitaramo
bizatangira ku wa 20 Kamena 2026 bikarangira ku wa 1 Kanama 2026, bizaca mu
Mijyi nka Huye, Ngoma, Nyagatare, Karongi, Muhanga, Musanze na Rubavu.
Kuva
ibitaramo bya Iwacu Muzika byatangira ndetse no kuva byatangira kwitwa ‘MTN
Iwacu Muzika Festival ni ubwa mbere bigeye kubera mu karere ka Karongi
Mu kiganiro
n’abanyamakuru, Ubuyobozi bwa EAP bwavuze ko bukunze kujyana ibi bitaramo mu
turere twose tw’ U Rwanda mu rwego
rwo gusangisha abahanzi abakunzi
babo mu bice bitandukanye by’ u Rwanda
Mu buryo bwo
kugeza ibi bitaramo mu bice bitandukanye by’u Rwanda, EAP igenda ihinduranya
Uturere biberamo ari na yo mpamvu kuri byagejejwe no mu Karere ka Karongi.
Umwaka
ushize ibi bitaramo byari byanyuze mu Turere nka Musanze, Gicumbi, Nyagatare,
Ngoma, Huye, Muhanga yasimbuye Rusizi na Rubavu .
Kugeza ubu
ntabwo haratangazwa urutonde rw’abahanzi ntakuka bazabiririmbamo, amakuru ahari
agahamya ko hazagenda hatangazwa umwe ku wundi kugeza bose barangiye.
Umwaka
ushize, ibi bitaramo byari byatumiwemo abahanzi nka King James, Riderman, Bull
Dogg, Juno Kizigenza, Ariel Wayz, Kivumbi King, na Nel Ngabo.