Umuramyi Nzungu usanzwe ukorera umurimo wo guhimbaza Imana
Nzungu nyuma yo gushyira hanze Indirimbo Siku za Matata yakoranye n’Itsinda rya Ben na
Chance yabakeje kuba baramufashije kugera ku nzozi ze .
Uyu muramyi
watangiye urugendo rwe rwo gucuranga piano ubu akaba yaramaze kuba
umuhanzi ukomeje kubaka amateka meza mu
baririmbyo b’indirimbo zo kuramya no guhimba ashimangira ko ubwo yatangiraga uyu murimo yari azwi cyane mu njyana izwi nk’igisirimba byamusunikiye mu
kuririmba indirimbo ze .
Nzungu
aherutse gushyira hanze indirimbo ye ya karindwi yise “Siku za Matata”,
yakoranye n’itsinda ry’abaramyi Ben na Chance, imwe mu matsinda afite izina
rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no hanze yarwo.
Iyi ndirimbo
ikomeje kwakirwa neza, ikaba ikurikiye iyo yari aherutse gushyira hanze yise
“Intore”, yakoranye na Gisubizo Ministries.
Izi ndirimbo
zombi, kimwe n’izindi Nzungu ateganya gushyira hanze mu minsi iri imbere, ziri
mu zigize album ye ya mbere yise “Dufite Amashimwe”.
Iyi Album
igaragaza urugendo rwe rw’imyaka myinshi mu muziki, ikaba iriho n’izindi
ndirimbo yakoranye n’abaramyi batandukanye barimo Israel Mbonyi, Gaby Kamanzi
n’abandi.
Nzungu
asanzwe azwi cyane nk’umucuranzi wa piano, wubatse izina mu gucuranga mu buryo
buhambaye igisirimba mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Icyakora,
kuba uyu munsi yumvikana nk’umuririmbyi ufite indirimbo ze bwite, ni intambwe
ikomeye ashimangira ko atari impanuka, ahubwo ari igisubizo cy’urugendo
rurerure n’abantu bamuherekeje.
Nzungu
yatangarije umunyamakuru wacu ko impamvu yahisemo gukorana indirimbo na Ben na
Chance aria bantu asanzwe aziranye nabo
kandi akunda ibikorwa byabo birangwa n’ubuhanga buhebuje
Ati:
“Nahisemo gukorana nabo kubera ko ari inshuti zanjye. Ni abantu twakuranye,
bamfashije kuzamura umuziki wanjye kuva ngitangira. Bagendaga bantinyuranya,
bambwira bati ‘washobora kuririmba’, kuko njye nari nsanzwe ncuranga. Ben
yakundaga kumbwira ati ‘ugerageze no kuririmba’, niyo mpamvu navuze nti aba
bantu baramfashije, reka dukorane indirimbo.”
Uyu muramyi
akomeza avuga ko Ben na Chance batari inshuti gusa, ahubwo ari n’abantu afata
nk’icyitegererezo mu muziki.
Yagize ati:
“Indi mpamvu yatumye mbahitamo ni uko ari abantu b’ikitegererezo umuntu
yakorana nabo. Numva nshaka kugera ku rwego bagezeho. Umuziki wabo bawukora
neza cyane, niyo mpamvu navuze nti nakorana nabo indirimbo. Nashakaga kumva
mfite ‘collabo’ nabo.”
Nzungu
ntiyahishe ko gukorana indirimbo na Ben na Chance ari ikimenyetso gikomeye ku
rugendo rwe bwite, ndetse ko bimufitiye igisobanuro cyihariye kurusha uko
abantu babibona.
Ati:
“Ndikumva ari amateka kuri njye kuba mfitanye indirimbo na Ben na Chance. Hari
n’abandi mfite indirimbo nabo, ariko aba bo ni abantu bakomeye cyane kuri
njye.”
Mu gihe
Nzungu akomeje gutunganya album ye ya mbere, Ben na Chance bo nabo bari mu
myiteguro y’igitaramo gikomeye cya Pasika bateganya gukorera muri BK Arena ku
wa 5 Mata 2026, kizahuza abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu
ijoro rimwe rizaba ryuzuyemo ibihe byo gushima no guhimbaza Imana.
Iyi ndirimbo
“Siku za Matata” ikomeje kugaragaza neza uko Nzungu atavuye mu gucuranga gusa,
ahubwo yinjiriye mu muziki byeruye, atangiye icyiciro gishya cy’urugendo rwe
nk’umuramyi wiyemeje kuririmba ubutumwa bufite aho bujyana, ashingiye ku mpano
ye n’abantu bagize uruhare mu kumugeza aho ageze uyu munsi.