• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umusore w’imyaka 26 y’amavuko, ukekwaho kwica se w’imyaka 74 y’amavuko.

Icyaha akurikiranyweho cyakozwe ku wa 19 Mutarama 2026, mu masaha ya Saa 06h00 za mu gitondo mu Mudugudu wa Kivomo, mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Bweramana, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo.

Amakuru avuga ko uwo musore yacunze se akinjira mu nzu akamusanga mu cyumba araramo akamuniga kugeza apfuye. Nyuma yafashe ikiziriko akimushyira mu ijosi akimanika ku idirishya kugira ngo agaragaze ko yiyahuye.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, uregwa avuga ko impamvu yishe umubyeyi we ari uko yari  yarabaheje ku mutungo, abicisha inzara, imyaka asaruye akayishyira umugore we muto.

Yakomeje asobanura ko yacuze umugambi wo kumwica hanyuma agura ikiriziko arakibika agamije kuzakimushyira mu ijosi nyuma yo kumwica kugira ngo abazamubona bwa mbere bazagire ngo yariyahuye.

Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.  

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments