• Amakuru / MU-RWANDA


Umukobwa w’imyaka 18 y'amavuko yatawe muri yombi akekwaho gukomeretsa umusore w’imyaka 25 y'amavuko amuziza ko yamwimye urukundo.

Ibi byabereye mu Kagari ka Gihundwe, mu Murenge wa Kamembe, mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Amakuru aturuka aho byabereye avuga ko uwo mukobwa yari amaze iminsi asaba uwo musore ko bakundana, ndetse ngo yari yaranamubwiye ko atabasha kubaho batari kumwe. Icyakora, uwo musore yakomeje kumusubiza ko atamukunda kandi ko adashaka kugirana na we umubano w’urukundo.

Abaturage bavuga ko uwo mukobwa yasanze uwo musore maze yongera kumubaza impamvu yanga ko bakundana. Umwe mu bari aho yavuze ko uwo mukobwa yakomeje kumwinginga no kumushotora, mu gihe umusore we yageragezaga kumwirinda.

Ubwo impaka zari zimaze gufata indi ntera, umukobwa yakubise umusore urushyi, undi na we amusubiza urundi. Abari aho bahise batabara barabakiza, maze umukobwa arasohoka, benshi bakeka ko ikibazo kirangiye.

Icyakora, nyuma gato, uwo mukobwa yagiye muri butiki iri hafi aho agura urwembe, agaruka mu kabari atunguranye, maze akata uwo musore ku kuboko, ku kibero no mu gatuza, aramukomeretsa bikomeye.

Abaturage n’inzego z’umutekano bahise batabara, uwo musore ajyanwa byihuse mu bitaro bya Gihundwe, aho yitaweho n’abaganga kuko yari yatangiye kugira isereri kubera gutakaza amaraso menshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yemeje aya makuru, avuga ko uwo mukobwa yemeye ko yamukatishije urwembe amuziza ko yanze kumukunda, ndetse ngo yumvaga yaramushoyeho umutima n’imbaraga.

Yagize ati: “Urugomo nk’uru ntirusanzwe. Turasaba urubyiruko kwirinda gushaka urukundo ku gahato, kwirinda ubusinzi n’indi myitwarire ishobora kubashyira mu kaga cyangwa ikabaganisha mu makimbirane n’amategeko.”

Kugeza ubu, uwo mukobwa afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu gihe iperereza rikomeje, kugira ngo amategeko akore akazi kayo.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y'umwaka wa 2024/2025 yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura, mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri.

Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments