• Amakuru / MU-RWANDA

 

Ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 10 Gashyantare 2026, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda Wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Vincent Sano, yahaye impanuro abapolisi 160 bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).

Bagize itsinda RWAFPU3-8,  riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Dativa Iribagiza, rigiye gusimbura bagenzi babo bari basanzwe bakorera mu Mujyi wa Juba, mu gihe kingana n’umwaka aho bari bafite inshingano zo gucungira umutekano abaturage bakuwe mu byabo n'intambara, abakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’ab’indi miryango mpuzamahanga ikorera muri icyo gihugu.

DIGP Sano yabasabye kuzashyira mu bikorwa inyigisho bahawe barangwa n’umuhate no gushyira imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kugira ngo bazabashe kugasohoza neza uko bikwiye.

Yagize ati: “Mwatoranyijwe kujya guhagararira igihugu cyacu na Polisi y’u Rwanda by'umwihariko, amahugurwa n’inyigisho mwahawe bibategura kuzakora akazi mugiyemo neza. Mu butumwa mugiyemo muzakomeze gukora kinyamwuga murangwa n’imyitwarire myiza musigasire icyizere mwagiriwe.”

DIGP Sano yabasabye kuzarangwa no gushyira imbere akazi bubahiriza inshingano zabo, kuba maso no gukurikiza inyigisho bahawe, kugira ngo babashe kugasohoza neza uko bikwiye.

Yakomeje agira ati: “Aho mugiye gukorera, muzakorana n’izindi nzego zitandukanye zo mu bindi bihugu, muzakomeze kubana neza hagati yanyu mukomere ku muco n’indangagaciro zacu nk’abanyarwanda ariko mwirinde no gutesha agaciro imico y’ahandi kuko buri gihugu kigira umuco wacyo.”

DIGP Sano yashimangiye ko ubutumwa bagiyemo atari ubw’umuntu ku giti cye, abasaba kuzakorera hamwe nk'ikipe basenyera umugozi umwe, bumvira amabwiriza bahabwa n’abayobozi babo, aho badasobanukiwe neza bakagisha inama.

Yanabibukije kuzubahana, gufashanya no gufata neza ibikoresho bazifashisha mu kazi, birinda gutakaza umwanya ku mbuga nkoranyambaga bitajyanye n’akazi kimwe n’ibindi bidafite umumaro kugira ngo bakomeze guhesha isura nziza igihugu na Polisi y’u Rwanda.

Iri tsinda RWAFPU3-8 rifite umubare munini w’abagore bagera kuri 84 n’abagabo 76, biteganyijwe ko bazahaguruka i Kigali, mu mpera z’iki cyumweru, berekeza i Juba mu murwa Mukuru wa Sudani y’Epfo, aho bazasimbura bagenzi babo bagize itsinda RWAFPU3-7.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments