• Imyidagaduro / IBITARAMO

Abanyempano 50 batsindiye  gukomeza  mu cyiciro  cya mbere  cy’irushanwa rya Rwanda Next Super Star rigiye kuba ku nshuro yaryo yambere rigamije guteza imbere  impano  nshya  mu muziki nyarwanda .

 Igikorwa cyo  guhitamo abo banyempano cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize muri Copenhaguen Kicukiro aho abanyempano  100 aribo  bari biyandikishije  bagomba gukurwamo 50 bazagenda bahatana kugeza ubwo hazaboneka  uzaryegukana .

Kuri  uwo uwo munsi akanama nkemurampaka kari kagize n’Umuhanzi Mico The Best ,Producer  Iyzo na Bahati Makaca ari nawe wateguye  iryo rushanwa .

Mu kiganiro  n’umunyamakuru wa BTN Rwanda Bahati Makaca  yamutangarije ko ku munsi wa mbere wo guhitamo abazakomeza mu kindi cyicaro byari bigoye  cyane kuko umubare w’abari biyandikishije  wabaye mwinshic cyane atariko bari bayiteguye  ariko byagenze neza .

 Yagize ati  byari ibintu bikomeye guhitamo 50 tuzakomezanya muri  uru rugendo dutangiye ariko  ndizera ko  bizagenda neza kuko  bose  berekanye  ubuhanga bwabo kuko mu minsi mike  tuzatangaza neza itariki y’uko aba 50 bazahatana ndetse na gahunda y’uko irushanwa rizagenda  riba .

Yakomeje avuga ko yabonye ko  mu gihugu hari abanyempano benshi ariko babuze  uko bagaragza impano zabo kubera ubushobozi n’izindi mpamvu zitandukanye akaba ariyo mpamvu yagize  icyo gitekerezo cyo  gutangiza  iri rushanwa rya Rwanda Next Super Star

Ku bijyane nuko irushanwa rizagenda nyuma ya Pré-selection yaba 50 mu byumweru bitatu bazatangira neza irushanwa aho bazagenda bavamo kugeza babonye icumi bahize abandi nabo bakazahita bajyanwa mu mwiherero aho bazaba bari kumwe na Band izabafasha gutyaza impano zabo kugaza babonye babiri babiri  bazatsinda irushanwa  bakabona amahirwe yo kugaragaza impano yabo binyuze mubyo bazafashwa

Icyakora, ku bakurikira iri rushanwa, igikomeye si ukumenya gusa uzatwara igihembo cya nyuma, ahubwo ni ukureba niba abazaryitabira bazabona ubufasha burambye nyuma y’irushanwa.

Kuko mu muziki, gutsinda irushanwa bishobora kuba intangiriro, ariko kugira ngo impano ihinduke umwuga bisaba amahugurwa, abajyanama, abatunganya umuziki, ubushobozi bwo gukora no kuwushyira ku isoko ndetse n’urubuga rwo kugera ku bafana.

Ni muri urwo rwego ‘Rwanda Next Super Star’ ishobora kuba amahirwe akomeye ku banyempano 50 bamaze gukomeza, cyane cyane niba ibyiciro bizakurikiraho bizaba birimo kubatoza, kubahuza n’abafite ubunararibonye no kubafasha kumenya uko impano yabo yakura ikabyara umusaruro.