The Ben
nyuma y’igihe kirekire we n’umugore we bavugwa mu nkuru zo gutanduka ndetse ko
Pamella yamutanye umwana yashyize
aratobora avuga ko abavuga ayo magambo abaca amazi cyane kuko bavuga ibyo
batazi
The Ben
yabigarutseho mu kiganiro ‘Urubuga rw’imikino’ yitabiriye kuri uyu wa 15 Kanama
2026, aha akaba yasubizaga umunyamakuru wari umubajije uko yakiriye inkuru
zivuga ko yatandukanye n’umugore we.
The Ben
yavuze ko nubwo ibyavuzwe yabifashe nk’ibintu akwiye gusuzugura ariko hari
ibijya bimuvugwaho akaba yabyitaho ndetse akabigeza aho bigomba kugera.
Ati “Hari
ibyo mfata nk’aho ntacyo bivuze mu by’ukuri, ntekereza ko na byo byari bikiri
urwo rugero. Hari aho birenga ukavuga uti ’noneho reka mbyitondere’ nkamenya
n’aho biva, nkamenya n’impamvu rimwe na rimwe nkaba nabigeza aho bigomba
kugera.”
Icyakora ku
rundi ruhande ahamya ko ibyo gutandukana n’umugore we byo yabifashe nk’ibyo
gusuzugura cyane.
Ati “Biriya
nabifashe nk’ibyo guca amazi bya hatari, kandi ntekereza ko njya mbasha guca
amazi ibintu bidafite akamaro. Ni uko mbishobora nkakomera ubundi nkareba ibiri
imbere.”
Mu minsi
ishize ku mbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza ibijyanye n’umubano wa The Ben
n’umugore we, Uwicyeza Pamella.
Nubwo uyu
muryango wari wahisemo kwicecekera, Uwicyeza Pamella gukomeza kwihangana
byaranze asaba abantu guhagarika kumuvugaho no kwinjira mu buzima bwite
bw’urugo rwe.
Mu butumwa
yanyujije kuri Instagram, Pamella yasabye abari bamwanditseho cyangwa
bakamuvugaho mu nkuru zijyanye n’urugo rwe kubisiba mu gihe cy’amasaha 24,
avuga ko bitabaye ibyo yari kwitabaza inzego zibishinzwe, zirimo Urwego rw’Igihugu
rw’Ubugenzacyaha, RIB.