• Amakuru / MU-RWANDA


Polisi y’u Rwanda yatangaje ko abajura babiri bari bashikuje telefone abantu bakajya kwihisha muri ‘rigole’ bose bamaze kuvamo.

Mu gitondo cy’itariki 4 Gashyantare 2026 ni bwo abajura babiri bashikuje telefone umugore n’umukobwa bigenderaga.

Byabereye mu Mujyi wa Kigali mu Murenge wa Nyamirambo mu Kagari ka Mumena hafi ya Paruwasi Gatolika yitiriwe Mutagatifu Karoli Rwanga.

Umujura umwe yahise yinjirira aho iyo ‘rigole’ itangirira imbere ya kiliziya mu gihe undi we yinjiriye aho irangirira hepfo y’iyo kiliziya.

Kuva icyo gihe inzego z’umutekano zahise zirinda ibyo bice byombi aho abapolisi bagumye aho ‘rigole’ itangirira naho abakora irondo ry’umwuga bajya aho irangirira.

Bigeze ku itariki 6 Gashyantare 2026 umwe muri abo bajura yaje kuvamo ahita ajyanwa muri kasho ya Polisi.

Nyuma, undi na we yaje kwikuramo, bombi bakaba nta n’umwe ukirimo nk’uko Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yabitangaje.

Yagize ati “Yego bavuyemo.”

Nta byinshi yasobanuye ku buryo uwo mujura wa kabiri yavuye muri ‘rigole’ gusa amakuru ahari avuga ko yavuyemo mu ijoro ryo ku wa Mbere rishyira ku wa Kabiri w’iki cyumweru.

Ku itariki 9 Gashyantare 2026, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yari yatangaje ko bamenye ko hari uburyo bwakoreshwaga ngo izindi nzererezi zigaburire abo bajura buza kuburizwamo.

Amakuru avuga ko nyuma y’uko ayo mayeri yo kugaburira uwo mujura wari wasigayemo yanze, inzara yatumye avamo gusa ntiharamenyekana niba telefone bari bibye barazisanganywe cyangwa se andi makuru ajyanye n’ibyakurikiyeho.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments