• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Louis Watum Kabamba, yavuze ko bateganya gushaka undi mufatanyabikorwa mu gihe amasezerano bagiranye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika atagira icyo ageraho.

Kabamba yabigarutseho kuri uyu wa 11 Gashyantare 2026 ubwo yari yitabiriye inama yiga ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro izwi nka “Indaba mining conference’ yabereye i Cape Town muri Afurika y’Epfo.

Aya masezerano yashyizweho umukono tariki ya 4 Ukuboza 2025, yemerera abashoramari b’Abanyamerika kugenzura ibirombe byinshi by’amabuye y’agaciro muri RDC kugira ngo Amerika na yo izafashe iki gihugu kubaka inzego z’umutekano zacyo.

Ati “Ashobora kuvamo umushinga mwiza kandi munini. Ashobora kandi kuvamo undi mushinga utabaraje ishinga. Tuzakomeza kuko hari abafatanyabikorwa benshi bo kuganira.”

Icyakora Kabamba yavuze ko nubwo aya masezerano yashyizweho umukono, kuri ubu bikiri ku rwego rw’ibanze nk’uko Reuters yabyanditse.

Ati “Ku batekereza ko tuzagurisha Amerika ibintu byose tukabona ubusa, babyumve neza. Nta kintu twagurishije ndetse nta kintu tuzagurisha mu gihe ntacyo twunguka.”

Nubwo RDC ikungahaye ku mabuye y’agaciro, Kabamba yavuze ko amabuye iki gihugu gifite acukurwa ku kigero cya 10%.

Amerika ikomeje gushakira amabuye y’agaciro kubura hasi kubura hejuru mu buryo bwo guhigana ubutwari n’umukeba wayo ari we u Bushinwa uri mu bihugu biyoboye kuri uyu mutungo kamere.

Avuga kuri iri hangana n’u Bushinwa na Amerika cyangwa, Kabamba yavuze ko “Ihangana ry’u Bushinwa na Amerika ritatureba. Tugomba kureba ku byacu nka RDC.”

Nubwo RDC ivuga ibi mu mpera za Mutarama 2026 RDC yoherereje Amerika urutonde rw’amabuye y’agaciro Abanyamerika bazajya bacukura, bakanayatunganya, arimo nka manganese, zahabu, lithium, cuivre, cobalt n’andi.

Aya mabuye y’agaciro yiganjemo ayo Amerika imaze igihe igaragaza ko ikeneye cyane, kugira ngo iyifashishe mu gukora ibikoresho birimo batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi n’ibikoresho by’ikoranabuhanga.

Abanyamerika bashobora kwinjira mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu birombe bya Kisenge na Mutoshi mu Ntara ya Lualaba, Moto muri Haut-Uélé, Kilo muri Ituri, muri Kivu zombi na Maniema.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments