• Amakuru / MU-RWANDA


Umuturage witwa Mushimiyimana Alphonsine, utuye mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, arashinja uwo avuga ko umukire witwa Ndereyimana Vincent kumushyira mu manegeka yitwaje ko ntawe uburana n'amafaranga.

Uyu muturage utuye mu Kagari ka Kabuye, mu Mu byrenge wa Jabana, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali, avuga ko uwo mukire amuteza abakozi be bagacukura bakamushyira mu manegeka, yabaza akamubwira ngo azamuregeaho ashaka ntawe uburana n'amafaranga.

Yakomeje avuga ko uwo mukire yaje akubaka igaraje munsi y'aho atuye maze akajya acukura umukingo uhari nyuma ukaza gutenguka none ubu akaba yaramuteje amanegeka kuko no kujya ku bwiherero bidashoboka.

Mushimiyimana yakomeje avuga ko uwo mukingo ugitenguka wamushyize mu manegeka bigatuma n'abapangayi yari afite bagenda ubu akaba agorwa no kubona ikimutunga kandi yari asanzwe yibeshejeho.

Yagize ati:"Mfite ikibazo cy'umukire wanteje amanegeka akaba yaratumye abapangayi  bankodeshaga bagenda ndagira ngo mundenganure bayobozi b'Umujyi wa Kigali mumusabe yubake aya manegeka yatsizemo."

Yakomeje avuga ko iki kibazo cyatangiye umwaka ushize mu kwezi kwa Karindwi kugeza ubu yabimenyesheje inzego z'ibanze zitegeka ko uwo mugabo areka gukomeza ibikorwa biteza amanegeka ariko abirengaho avuga ngo bazamurege aho bashaka.

Nyir'igaraje Ndereyimana Vincent ushinjwa gushyira Mushimiyimana Alphonsine mu manegeka avuga n'umunyamakuru wa BTN TV yahakanye ibyo ashinjwa avuga ko gutenguka kw'aho hantu byatewe n'uko Mushimiyimana yahacukuye ubwiherero.

Yagize ati:"Nta kintu kindi njywe nabivugaho ntacyo. Igisigaye buriya tuzahuzwa n'ubuyobozi buriya bufite uko buzabigenza bukaduhuza. Njyewe nta kibazo nateje byatewe n'ibyobo yari yaracukuyemo, hari ubwiherero bwa mbere bwari bwarizuye arabufunga, aho hantu hasanzwe hari metero zigeze kuri 6 cyangwa 7, yari awutuye hejuru abizi, uwo mukingo uhari kuva muri 2020, twahaguze uhari na we ahari. Uwo mukingo yagiye gucukuramo ibyobo hejuru yawo atanawitaje ngo ajye kure noneho amazi anyenyera muri uwo mukingo urariduka."

Yakomeje avuga ko bari gukoresha inyigo mu batekenisiye babishinzwe birangira bakazajya mu Mujyi wa Kigali gusaba ibyangombwa byo kuhubaka.

Ati:"Kubwanjye n'isuko mpakeneye ariko ntazindi nyungu mpafite zikomeye cyane kurushaho kuko njyewe nta kintu hantwaye cyane."

Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko iki kibazo cyahawe umurongo, aho nyir'igaraje yasabwe kandi yemera kubaka uwo mukingo.

Yagize ati:"Icyo twababwira koko n'uko muri ibi bihe by'imvura hari ahantu usanga hari imikingo iteye inkeke igenda iruduka kubera ko itubakiye. Niko rero n'uriya mukingo wahariya mubona y'uko uteye inkeke. 

Turashimira abapangayi bari bahatuye babashije kubyumva ko bagomba kwimuka na nyir'inzu wabyumvise ko abapangayi bagomba kuvamao kuko ntabwo tugomba gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga. Igisigaye gukorwa n'uko nyir'igaraje agomba kubaka uriya mukingo ariko birumvikana ko agomba kubisabira ibyangombwa kugira ngo awubake mu buryo bukurikije amategeko."

Yakomeje avuga ko nyir'igaraje yasabwe gusaba icyangombwa kugira ngo yubake uwo mukingo na we akaba yabyemeye.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments