• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wo mu Karere ka Rwamagana, mu Murenge wa Muyumbu, yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica umugore we w’imyaka 28 y’amavuko n’umwana we w’imyaka 3 y'amavuko.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Yeruzalemu, mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu Karere ka Rwamagana, mu Ntara y'Iburasirazuba, mu ijoro ryo ku wa 11 Gashyantare 2026.

Abaturage baganiriye n'umunyamakuru wa BTN TV, basobanuye uko bamenye iby'urupfu rwa nyakwigendera.

Yagize ati:"Narindi guhinga mu gitondo ngiye kumva numva abantu barabwiye ngo hepfo hano hari umubyeyi bahiciye, nti se uwo mubyeyi yavaga he? Bati yavaga I Kabuga kandi yari ahetse umwana. Twahise tujyayo dusanga yapfuye ahetse umwana."

Yakomeje avuga ko umurambo wa nyakwigendera wabonwe n'abana bari bagiye kuvoma bahita batabaza inzego z'ubuyobozi. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yemeje aya makuru, avuga ko ubu bwicanyi bwabaye ubu inzego zibishinzwe zikaba zatangiye iperereza.

Yagize ati:"Twe twabimenye mugitondo, ni abantu batuye mu Kagari ka Bujyujyu, umugore yakoreraga i Kabuga ariko agataha inaha, yakundaga gutaha nijoro. Hari ahantu yageraga kubera ko aho batuye hatagera imodoka cyangwa moto umugabo akaza kumufata ku gasantire bagatahana, mu gitondo rero twamenye ko bamwiciye ahantu hari ishyamba mu nzira, nta bantu bahatuye."

Muhamya yakomeje avuga ko basanze umurambo w’uwo mugore bawukubise ikintu kimeze nk’umuhini w’isuka, mu iperereza ry’ibanze inzego z’umutekano zahise zita muri yombi umugabo wa nyakwigendera kuko ari mu bakekwa.

Impamvu yatumye uwo mugabo atabwa muri yombi n'uko ari we wajyaga ajya gutwara umugore we buri munsi ariko ko iryo joro avuga ko atagiyeyo, kuri ubu iperereza rikaba rigikomeje.

Yakomeje yihanganisha umuryango wabuze ababo anasaba abaturage kwirinda amakimbirane aganisha ku gukora ibyaha mu gihe hari abafite ibibazo baba bagomba kwigera inzego z'ubuyobozi zikabafasha kubikemura.

Ati:"Ubutumwa duha abaturage icya mbere ni ukwihanganisha umuryango wa nyakwigendera, turakangurira abaturage gukurikiza inama basanzwe bagirwa zo kwirinda kwicana n’ibindi byaha, ubuyobozi buriho ngo bubafashe gukemura ibibazo byose baba bafite aho kuvutsanya amaraso."

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richards Rwamunono, yasabye abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ndetse no gufasha inzego z'umutekano mu iperereza kugira ngo abagize uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera bazafatwe bashyikirizwe ubutabera.

Yakomeje avuga abaturage bakwiye kubana neza kuko nta mpamvu n'imwe yatuma umuntu yambura umuntu ubuzima. Yongeraho ko abakora ibyaha bakwiye kubireka kuko ntaho bazuhungira ubutabera.

Amakuru avuga uyu muryango wari umaze amezi make wimukiye muri uyu Murenge wa Muyumbu kuko ubusanzwe wabaga mu Mujyi wa Kigali.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Icyaha cy'ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko no 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments