Ku gicamunsi
cyo kuri uyu wa Kane tariki 12 Gashyantare, Abapolisi b’u Rwanda bagize itsinda
RWAFPU3-7 bageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bavuye
mu butumwa bw'Umuryango w'Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo
(UNMISS), aho bari bamaze igihe kingana n'umwaka.
Iri tsinda
ryiganjemo umubare munini w’abapolisikazi bari bayobowe na Senior
Superintendent of Police (SSP) Devotha Nyinawumuntu, basimbuwe na bagenzi babo
bagize itsinda RWAFPU3-8 riyobowe na Senior Superintendent of Police (SSP)
Donatha Iribagiza, nabo bazamara igihe kingana n’umwaka muri icyo gihugu.
Ubwo
bageraga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali i Kanombe, bakiriwe na
Commissioner of Police (CP) Yahaya Kamunuga, wari uhagarariye ubuyobozi bwa
Polisi y’u Rwanda, abifuriza ikaze, abashimira imyitwarire n’akazi keza bakoze
kinyamwuga.
Yagize ati:
“Murakaza neza mu rwababyaye, ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda burabashimira
umurava, ubwitange, indangagaciro, imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byabaranze
bikabafasha kuzuza neza inshingano zanyu bityo mugahesha ishema igihugu.”
SP Vincent
Rubimbura wari Umuyobozi Wungirije w’itsinda rivuye mu butumwa bw’amahoro,
yavuze ko mu gihe bahamaze uretse ibyo bakoraga nk’inshingano, banakoze
ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere no kuzamura imibereho myiza y'abo
bari bashinzwe kurinda byaba ibyo bakoze ubwabo n’ibyo bafatanyijemo n’abandi
bakozi b’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abaturage bari bashinzwe gucungira
umutekano.
Yagize ati:
“Kubungabunga amahoro ducungira umutekano abaturage bakuwe mu byabo n’intambara
muri Sudani y’Epfo niko kari akazi k’ibanze, ariko si ibyo gusa twari dushinzwe
by’umwihariko mu gihe kingana n’umwaka tuhamaze kuko hari n’ibindi bikorwa
twakoze bijyanye n’iterambere ku baturage twari dushinzwe kurinda birimo;
umuganda rusange, ubuvuzi, gusana amashuri, kubagezaho amazi meza, gutanga
inzitiramibu no gufasha abanyeshuri batishoboye tubaha ibikoresho by’ishuri
birimo amakayi, amakaramu ndetse n’ibikoresho by’isuku n’ibindi bitandukanye.”
SP Rubimbura
yakomeje avuga ko usibye ibikorwa byo gucungira umutekano abaturage b’abasivili
no kurinda ibikorwaremezo n’ibikoresho byifashishwa n’Umuryango w’Abibumbye,
abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu banakorana
n’abaturage baho ibikorwa bitandukanye bituma barushaho kubagirira icyizere no
kugaragaza ubufatanye.