• Amakuru / MU-RWANDA


Guhera tariki ya 09-13/02/26, Polisi y’ u Rwanda  ikorera mu mujyi wa Kigali ifatanije n’inzego z’ibanze, abakozi b’ikigo gishinzwe ibiribwa (FDA) ndetse n’abaturage yakoze ibikorwa byo gufata inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse na kanyanga mu Mirenge itandukanye igize umujyi wa Kiagli.

Mu minsi itanu gusa hamaze gufatwa Litiro ibihumbi cumi na birindwi na Magana inani na mirongo inani n’icyenda (17889 L), na Litiro mirongo inani ni icyenda (89L) za kanyanga, hafatwa abakoraga izi nzoga 189, muribo 11 bakorewe amadosiye bajyanwa mu rwego rw’ubugenzacyaha RIB kuko bagaragaweho ibyaha bagomba gukurikiranwaho birimo guhimba ibyangombwa no gukoresha bimwe mu bikoresho bishobora kugira ingaruka za kwica abaturage, abandi baciwe amande y’ubuyobozi agenwa na njyanama y’umujyi wa Kigali, banihanangirizwa ko batazongera gukora izi nzoga zitujuje ubuziranenge.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yatangaje ko Iki gikorwa cyo gufata izi nzoga zitujuje ubuziranenge cyakozwe nyuma yaho bigaragaye ko izi nzoga zigira ingaruka ku buzima bw’abaturage, harimo ko abazinyweye hari ubwo zibica cyangwa abandi bakagira uburwayi buhoraho nko guhuma ndetse n’izindi ndwara zitandukanye kuko usanga zikorerwa ahantu hari umwanda kandi zikanakorwa no mu bintu usanga byakwangiza ubuzima bw’abaturage harimo, amabuye, itabi, ibyitwa Melace usanga byaragenewe kuribwa n’amatungo.

Inzoga z’inkorano zifatwa nk’ibiyobyabwenge byoroheje ziri mu bituma ibyaha byiyongera kuko abenshi mu bazinywa ari bo bakunze kugaragara mu bikorwa bihungabanya umutekano, birimo ubusinzi bukabije, gukubita no gukomeretsa rimwe na rimwe no kwicana, ndetse no guhungabanya ituze ry’abaturage.

Inzoga zose zafashwe zangirijwe mu ruhame nyuma yo gusobanurira abaturage ububi bwazo ku buzima, ndetse no kwihanangiriza abaturage kwirinda kuzikora ndetse no kuzinywa, banibukijwe kandi ko bagomba gutanga amakuru ku bantu bazikora bagafatwa bagahanwa.

Polisi y’ u Rwanda irihanangiriza abaturage bishora mu bikorwa byo gukora ibinyobwa bitujuje ubuzirange kubireka bagashaka ibindi bakora kuko bahagurikiwe, iranihanangiriza abashinze inganda zo gukora izi nzoga kandi badafite ibyangomwa cyangwa ababihimba kubireka, ushaka gushinga uruganda rukora ibinyobwa agaca mu nzira zemewe, Polisi isoza yibutsa ko ibikorwa byo gufata abakora ibinyobwa bitujuje ubuziranenge bikomeje.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments