Mu mu murenge wa Murama w’akarere ka Ngoma haravugwa umukecuru wasambanyijwe n’abagabo batandatu icyarimwe bimuviramo uburwayi bukomeye budakira aratabaza asaba ubufasha ngo avurwe.
Ni umukecuru twahaye izina rya
Munganyinka wo mu mudugudu wa Tonero akagari ka Gitaraga umurenge wa Murama ho mu karere ka Ngoma uvuga ko mu kwezi kwa 1 kwa 2024 yafashwe ku
ku ngufu n’abagabo 6 icyarimwe baramusambanya bamukoreraho iyicarubozo kugeza
n’ubu bimuviramo uburwayi budakira nyamara nta n’ubushobozi buhagije afite bwo
kwivuza agasaba ko inzego za Leta n’abandi bagira icyo bamufasha kuko ubuzima
bwe butamworoheye.
Uyu mukecuru mu gahinda avuga ko
bageze n’aho bafata itoroshi bakajya bamumurika mu myanya y’ibanga,ibisa
n’agashinyaguro.
Abaturanyi b’uyu mukecuru nabo bavuga
ko ari mu buzima bumugoye yatewe n’ibyamubayeho
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma
wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu MAPAMBANO NYIRIDANDI avuga ko ikibazo
cy’uyu mukecuru bakizi kandi batangiye kumufasha n’ubu bagiye kurushaho.
Nk’uko amategeko abiteganya uhamijwe icyaha cyo gusambanya umuntu ku gahato ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15. Gusa rivuga ko iyo uwasambanyijwe bimuviriyemo urupfu aho biba igifungo cya burundu.