Buri mwaka
ku itariki ya 14 Gashyantare hizihizwa umunsi wahariwe abakundana, Saint
Valentin, aho mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda usanga abasore n’inkumi
bakundana bakoze iyo bwabaga ngo bashimishe ababo. Umunyamakuru wa BTN
Rwanda yabateguriye ahantu heza muri Kigali
ushobora gusohokana umukunzi wawe mukaryoherwa
ku munsi wa St Valentin
N'ubwo ariko
ari hake cyane twabahitiyemo benshi barabizi ko muri Kigali hari ahantu
hanyuranye ho gusohokera ari nayo mpamvu byibuza mu rwego rwo kugerageza
gufasha abasomyi bacu tubarangira hake muri aho haba hari ibintu by’umwihariko
byagufasha kuryoherwa n’uyu munsi mu gihe waba wasohokanye n’umukunzi wawe.
Kigali
Universe
Muri Kigali Universe ni hamwe mu nzu zakira ibikorwa byinshi by’Imyidagaduro hazwiho kwakira ibitaramo byinshi by’abahanzi batandukanye muri iki gihe isi yose iri kwitegura umunsi wahariwe abakundanye aho hazabera igitaramo cya Yvan Muziki azamurikiramo alubumu ye ya mbere yise Inganzo ntahangarwa igitaramo azafatanya n’abahanzi Kidumu,Intore Massamba ,Jules Sentore ,Marina n’abandi aho bazafasha bakunda kwizihiza neza umunsi wa St Valentin
Wakanda
Wakanda ani kamwe mu tubyiniro dukunzwe cyane gaherereye muri Kabeza kuri iyi St Valentin babateguriye igitaramo bise Valentine’s Single Connect aho abakundana bazataramirwa n’aba dj benshi batandukanye .
Gabriella
Events
Gabrielle Events hazwiho gutegura ibirori bitandukanye bihuz abantu naho ni hamwe mu hantu kuri uyu munsi w’abakunda babateguriye igitaramo cy’ijoro rya abakunada bise Romantic Night Hub aho abakunda bagirana ibiganiro byinshi byerekeye ku rukundo ndetse banasangire .
Movenpick Hotel ni imwe mu mahoteli akunzwe cyane kandi agezweho kuko nibwo igifungura naho kuri St Valentin hazabera igitaramo cyiswe Charmes de St Valentin kizaririmabo umuhanzikazi Princess Lover uzwi cyane mu ndirimbo Mon Soleil .
Paddock
Lounge
Paddock
Lounge ni kamwe mu tubyiniro dukunzwe
cyane muri iyi minsi n’urubyiruko kubera
ibirori byinshi bategura birimo
gutumira abahanzi batandukanye n’ibindi
byamamare bikomeye hano mu Rwanda
Kuri St Valentin babateguriye igitaramo cyatumiwe umuhanzi Social Mula mu gitaramo bise Masquerade Mysteries Lovers Edition aho abakundana benshi bazabasha kwizihiza mu byishimo.
El Classico
Beach Chez West
El Classico Beach Chez West abatemberera mu mujyi wa Rubavu baturutse mu bice bitandukanye by’u Rwanda bahazi kubera ifi yahoo n’inkoko biryoha cyane nabo ntibibagiwe abanyarubavu ndetse n’abazasohokana n’abakunzi babo kuko babateguriye igitaramo bise Classico Valentine’s Day aho abazahasohokera bazataramirwa n’abadj bakomeye mu mujyi wa Rubavu ,ndetse bakanasangira Ifi n’ibinyobwa bitandukanye kuri Promotion.
Home Food
Resto and Bar
Home Food
Resto and Bar ni ahantu hamwe mu hagezweho hano mu mujyi wa Kigali kuri St
Valentin umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya Lorie yateguye umugoroba w’abakundana
mu gitaramo yise Kigali Valentin’s Gala
aho azaba ri kumwe n’abahanzi
batandukanye ndetse bakansangira amafunguro
atandukanye muri uwo mugoroba w’abakundana
Like This Post? Related Posts