Umuhanzikazi ukunzwe muri Uganda, Rema Namakula, yatangaje ko we n’umugabo we Hamza Ssebunya bamaze gushyingiranwa mu buryo bwemewe n’amategeko, nubwo bitigeze bijya mu itangazamakuru.
Mu kiganiro
yagiranye na televiziyo yo muri Uganda, Rema yavuze ko ubukwe bwabo bwabaye mu
ibanga rikomeye mbere y’ibirori byamenyekanye cyane bya Kukyaala n’umuhango wo
gusaba no gukwa
Yagize ati: “Ubukwe
bwanjye bwamaze kuba. Bwari ubukwe nyabwo, kandi bwitabiriwe n’abantu bake
cyane.”
Uyu
muhanzikazi yasobanuye ko uwo muhango wari ubukwe bwa kisilamu buzwi nka Nikkah,
bufite agaciro gakomeye mu myemerere ya Islamu.
Yagize ati: “Bwitwa
Nikkah kandi ni bwo bukwe bwubahwa cyane mu idini ya Islamu. Bwabaye mbere ya
Kukyaala n’umuhango wo gusaba no gukwa .”
Rema yavuze
ko bahisemo gukora uwo muhango mu buryo bworoheje kandi bw’ibanga, witabiriwe
gusa n’abagize umuryango wa hafi n’inshuti nke, kugira ngo barinde ubuzima
bwabo bwite.
Nubwo
basanzwe barashyingiranywe, Rema yatangaje ko hari gahunda yo kuzagira ubukwe
bunini kandi buhenze mu minsi iri imbere, buzahuza inshuti n’abafana benshi.
Ibi byatumye
abafana be benshi batangazwa n’aya makuru, ariko banagaragaza ko bishimiye
uburyo yahisemo kubaha ubuzima bwe bwite.
Like This Post? Related Posts