• Amakuru / MU-RWANDA


Mu gihe  Polisi y’igihugu iburira abagenzi n’abatwara ibinyabiziga bugama munsi y’ibiraro n’ibiti mu gihe imvura igwa ko bagomba kubireka,mu mujyi wa Kigali hari abavuga ko utuzu tw’abagenzi ku mihanda  tudahagije bagasaba ko twakongerwa kugira ngo bajye babona aho bugama.

Aba ni abaganiriye na B PLUS TV bavuga ko hakenewe ubukangurambaga ngo abantu bamenye uko birinda ibiza biterwa n’imvura ngo ariko nanone utuzu twagafashije abagenzi n’abatwara ibinyabiziga kubona aho bugama mu mujyi wa Kigali ntiduhagije ibituma bugama aho babonye mu gihe imvura ikubye bagasaba ko hagira igikorwa.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko abantu bakwiye kwirinda ibiza by’imvura birinda kugama aho babonye nko munsi y’ibiti,ibiraro n’ahandi. Ku kijyanye n’utuzu abagenzi basaba avuga ko icyo nacyo kigiye gukorerwa ubuvugizi.

Mu bice bitandukanye mu mujyi wa Kigali mu gihe imvura iguye usanga hari benshi bugamye munsi y’ibiraro munsi y’imikingo yegereye umuhanda n’ahandi ubona hashobora guteza ibyago. Aha ni naho bahera basaba ko inzu abagenzi bugamamo ku mihanda zakongerwa ndetse n’izisanzwe zigasanwa kuko hari ubwo zimwe zibavira iyo imvura igwa.

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamirabare NISR gitangaza ko abasaga magatanu mu gihe cy’itumba bahitanwe n’ibiza by’imvura mu gihe kandi hari n’ibindi byangiritse nk’amazu n’ibindi bikorwaremezo.

Meteo Rwanda itangaza ko imvura iteganyijwe mu gihe kiri imbere iri hejuru y’impuzandengo isanzwe ku buryo bisaba abantu kwitwararika.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments