Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Muhoozi Kainerugaba, akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko mu gihe cya vuba azongera gusura u Rwanda.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yagize
ati: “Ndaje gusura iwacu mu Rwanda. Vuba cyane.”
Yongeyeho ko azishimira guhura na “Data wacu mwiza, Afande Kagame”, ndetse no kuba ari
kumwe na bene wabo b’Abanyarwanda.
Gen Muhoozi aheruka mu Rwanda muri Werurwe
2025. Icyo gihe yari kumwe na Brig Gen Asingura Kagoro ndetse n’umunyamakuru Andrew Mwenda.
Muri urwo ruzinduko, yasuye icyicaro gikuru
cy’Ingabo z’u Rwanda ndetse n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i
Nyakinama mu Karere ka Musanze, aho yigishije isomo ryibanze ku guharanira
ubumwe bwa Afurika no kurinda inyungu z’umugabane n’abaturage bawo.
Yashimye uburyo yakiriwe i Kigali, anashimira
Perezida Paul Kagame, Madamu Jeannette Kagame ndetse n’Umugaba Mukuru
w’Ingabo z’u Rwanda, Mubarakh Muganga.
Yagize ati: “Imana ihe umugisha umubano wa kivandimwe uri
hagati ya Uganda n’u Rwanda.”
Ku rundi ruhande, Gen Mubarakh Muganga na we
yagiriye uruzinduko rw’akazi i Kampala muri Gicurasi 2025, aho yagiranye
ibiganiro na mugenzi we ku bufatanye mu kurinda umutekano w’ibihugu byombi
ndetse n’akarere muri rusange.