Umukinnyi wa
filime, Kalisa Ernest benshi bazi nka ‘Samusure’ yagarutse mu Rwanda nyuma
y’imyaka irenga itatu yari amaze yarahungiye muri Mozambique ashimira Niyonizera Judith wahoze ari umugore wa Safi
Madiba
Samusure
yageze i Kigali kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Gashyantare 2025, yakirwa
n’inshuti n’abavandimwe ndetse na nyina umubyara ku Kibuga cy’Indege cya
Kanombe.
Mu mashusho
yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Samusure ahoberana Nyina umubyara
wari umutegereje ku kibuga cy’indege, ibyishimo n’urukumbuzi rwinshi.
Akigera mu
Rwanda, Samusure avuga ko yishimiye gutaha mu Rwanda ndetse no kongera
guhoberwa n’Abanyarwanda.
Ati” Nta
hantu hashobora kukurutira iwanyu, nk’ubu ngubu sinzi niba hari ikindi gihugu
nshobora kwinjiramo ngo mbone abantu bampobera gutya. Ibi mwavugaga ngo
by’abagore benshi banyakiriye mu by’ukuri birancimishije.”
Samusure
yari yarahungiye muri Mozambique muri Gicurasi 2023, ndetse yigeze gutangaza ko
yahunze ubwo yari amenye ko uwo yagujije amafaranga atangiza filime ya ‘Makuta’
yamureze mu nyiko.
Samusure
yavugaga ko yagiye ahunze aya madeni ndetse n’igifungo gisubitse yari
yarakatiwe n’urukiko.
Nyuma uyu
mukinnyi wa filime yakoresheje imbuga nkoranyambaga atakambira abakunzi be mu
Rwanda ko bamufasha kwishyura iryo deni yari abereyemo uwitwa Umutoni.
Niyonzima
Judith niwe waje kugoboka Samusure amufasha kwishyura iri deni rya miliyoni
zirenga zirindwi, ziyongeraho izindi eshatu yari yaraciwe n’urukiko nk’ihazabu,
nuko amaze kwishyura Umutoni yandikira urukiko arumenyesha ko Samusure yamaze
kumwishyura.
Samusure
ubwo yari i Maputo muri Mozambique, ubuzimwa ntibwari bwifashe neza bitewe nuko
yagiye atunguwe ndetse agasiga ateje ibyo yari atunze ngo abone itike igerayo.
Icyakora
amakuru yizewe agera ku Umunota, ni uko uyu mukinnyi wa filime yakomeje kujya
akora ibiraka byo kuvugira inka mu Banyarwanda bakora ubukwe muri Mozambique,
cyane ko ari ibintu yari asanzwe akora neza mu Rwanda.
Uyu mukinnyi
ahamya ko agarutse mu Rwanda gukomeza gukina filime ari nazo zatumye
amenyekana.
Like This Post? Related Posts