• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umunyamuziki w’icyamamare ku rwego rw’isi, Doja Cat, azataramira mu gitaramo cya Move Afrika kizabera muri BK Arena ku wa 17 Werurwe 2026.

Iki gitaramo gitegurwa na Global Citizen, umuryango mpuzamahanga uzwi mu kurwanya ubukene bukabije, mu bufatanye na pgLang, kikaba kigamije guteza imbere ubukungu bushingiye ku muziki muri Afurika.

Move Afrika, imaze imyaka itatu itegura ingendo z’abahanzi bakomeye ku mugabane wa Afurika, igamije gushyiraho uburyo bwihariye bwo gukorera ibitaramo mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Ku wa 17 Werurwe 2026, Kigali izakira igitaramo cya mbere, mbere y’uko urugendo rukomereza mu Mujyi wa Pretoria ku wa 20 Werurwe 2026, muri Afurika y’Epfo, aho Doja Cat azataramira.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Doja Cat yavuze ko “Guhera ku mizi yanjye ya Afurika y’Epfo kugera ku rwego rw’isi, tuzazana imbaraga, intego, n’impinduka nyazo muri Move Afrika i Kigali na Pretoria. Si urugendo gusa, ni urugamba rwo guhanga akazi n’amahirwe azamara igihe kirekire.”

Yakomeje avuga ko iyi gahunda igaragaza ko “Afurika itasigaye inyuma, ahubwo iriho kandi yiteguye guhanga udushya ku isi yose.”

Move Afrika 2026 izakomeza kongera amahirwe y’akazi mu Rwanda, aho abakozi barimo abahanzi, abakozi b’ibitaramo, n’abashoramari b’imbere mu gihugu bazahurizwa hamwe.

Mu myaka yashize, Move Afrika yaragize uruhare mu gutanga akazi ku bantu barenga 2,500 i Kigali na Lagos, aho abakozi b’imbere mu gihugu barimo 90% by’abakora ibikorwa byose bya tekiniki n’icapiro ry’amajwi n’urumuri.

Jean-Guy Afrika, Umuyobozi Mukuru wa RDB, yashimiye Move Afrika kugaruka mu Rwanda.

Ati “Iki gikorwa gifasha mu guteza imbere urwego rw’imyidagaduro mu gihugu no gutanga amahirwe y’akazi ku rubyiruko, ndetse kikanatanga inyungu z’igihe kirekire ku gihugu n’umugabane wose.”

Move Afrika 2026 izibanda kandi ku guteza imbere ubuvuzi n’imiyoborere y’ubuzima muri Afurika.

Mu gihe cyo gutegura ibitaramo, hazashyirwaho ibikorwa bigamije gushishikariza abategetsi gushora imari mu buvuzi bw’ibanze, uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, no kugabanya imbogamizi z’amafaranga ku buzima rusange.

Move Afrika igamije guha amahirwe abahanzi n’abafatanyabikorwa b’imbere mu gihugu, gushora imari mu bikorera ku giti cyabo, no kuzamura urwego rw’umuziki w’Afurika ku rwego rw’isi.

Ibi bitaramo ni igikorwa kinini gihuza impano nyinshi, ibikorwa by’ubukungu, n’imiyoborere myiza y’amasoko y’umuziki, bityo bigatera imbere urwego rw’ubuhanzi ndetse n’ubukungu muri rusange.

Doja Cat azifatanya n’abahanzi batandukanye mu gitaramo cya Move Afrika: Kigali, mbere yo gukomeza urugendo rwe muri Move Afrika: Pretoria muri Afurika y’Epfo ku wa 20 Werurwe 2026.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments