• Amakuru / MU-RWANDA


Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi, yemeye ko ingabo za Leta ayoboye zizubahiriza agahenge kasabwe na mugenzi we wa Angola, João Lourenço, unayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).

Itangazo ryasohowe n’Ibiro bya Perezida wa RDC kuri uyu wa 13 Gashyantare 2026, rivuga ko aka gahenge gashingiye ku guhagarika imirwano hagati ya Leta n’ihuriro AFC/M23, impande zombi zigakomeza kuguma mu birindiro zirimo, zigahagarika kongerera imbaraga abarwanyi no kwirinda kwakira ubufasha bushya buva hanze.

Iryo tangazo ryibukije ko ibikorwa byose byo kugerageza kwagura ibirindiro cyangwa kugaba ibitero bishya binyuranyije n’amasezerano yashyiriweho umukono i Doha, muri Qatar, tariki ya 15 Ukwakira 2025, byasubiza inyuma intambwe imaze guterwa mu gushaka amahoro.

Angola yifuza ko aka gahenge katangira kubahirizwa ku wa 18 Gashyantare 2026. Ibi byakurikiye inama Lourenço yahuriyemo na Tshisekedi ndetse n’abahuza bashyizweho na AU, barimo Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo na Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria.

Nubwo Tshisekedi yemeye kubahiriza aka gahenge, hari impungenge zishingiye ku mateka y’uko Leta ya RDC yagiye irenga ku masezerano y’agahenge n’ay’amahoro, igakomeza ibitero igamije kwisubiza ibice igenzura na AFC/M23. Ibi byagiye bikurikirwa n’uko iri huriro risubiza, rikanafata ibindi bice birimo imijyi ya Goma na Bukavu.

Ku wa 12 Gashyantare 2026, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko atizeye ko Kinshasa izubahiriza aka gahenge, ashingiye ku kuba ubuyobozi bwa RDC bukomeje gushyira imbere igisubizo cya gisirikare aho gushaka inzira ya politiki.

Ku rundi ruhande, ku wa 13 Gashyantare 2026, Umunyamabanga Uhoraho wa AFC/M23, Benjamin Mbonimpa, yatangaje ko Angola itaramenyesha iri huriro iby’aka gahenge binyuze mu nzira za dipolomasi. Yavuze ko bakomeje kubahiriza imyanzuro yafatiwe i Doha kandi ko batigeze batumirwa mu biganiro byabereye muri Angola.

Mbonimpa kandi yashinje Leta ya RDC gukomeza kurenga ku gahenge kemerejwe i Doha, agaragaza ko no kuri uwo munsi wa 13 Gashyantare hari ibikorwa byabaye binyuranyije n’amasezerano.

Yongeyeho ko bizeye ko ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni, MONUSCO, zizubahiriza inshingano zo kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge.

Nubwo impande zitandukanye zikomeje gutanga amatangazo agaragaza ubushake bwo guhagarika imirwano, amaso y’abakurikirana ibibera mu Burasirazuba bwa RDC aracyahanze uko aka gahenge kazashyirwa mu bikorwa n’uruhare umuryango mpuzamahanga uzagira mu kugenzura iyubahirizwa ryako.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments