Bamwe mu bagabo mu kibaya cya Bugarama, mu Mirenge itandukanye yo mu Karere ka Rusizi irimo iya Nyakabuye, Bugarama, Muganza na Bugarama, bavuga ko bakubitwa n'abagore babo bagahitamo kwahukana kugira ngo babe bakora amahano yaganisha ku bwicanyi.
Umwe muri abo bagabo yagize ati:"Abagabo barahukana aho kugira ngo azane imvururu mu rugo agahitamo kugenda."
Mugenzi we yunzemo avuga ko ikintu gituma abagabo bahukana ariko umugabo ashaka imitungo ariko rimwe na rimwe umugore akayikubira bityo bikaba intandaro y'amakimbirane ashobora no gutuma umugabo w'umunyamahoro ahunga urugo.
Ati:"Nzi abagbo bane bahukanye barara hanze. Umugabo ashaka imitungo yayihageza umugore akayikubira umugabo yavuga umugore akamuteza abana bakuru agahitamo guhunga urugo."
Yakomeje avuga ko hari abagabo benshi bakubitwa bitewe n'uko umugabo ashobora kujya gushakisha agataha yabuze amahaho yagera mu rugo umugore yamubaza akabura ikintu agahita amukubita.
Ati:"Umugore arankubita nihagarariye gutya, akabwira ati nuvuga ndaguhamagarira RIB, nta buryo wakwitwararika ku mugore, bahawe ijambo."
Aba bagore bashinjwa n'abagabo kubakubita bavuga ko ari ukubasebya bagashinja abagabo babo ko babona bashaje bakajya kwishakira abakiri bato.
Ati:"Ahanini bituruka ku batanyurwa, umugabo abona umugore yazanye ashaje amaze kubyara abana barindwi, atakirya ngo ahage, agahita ajya kuzana ukiri muto. Ibyo rero ni ikibazo gikomeye cyane. Ubuyobozi buze hasi bikemure icyo kibazo."
Umuyobozi w'Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y'abaturage, Mukakalisa Francine, asaba aba bagabo kudahishira ihihoterwa bakorerwa ahubwo bagafata iy'ambere mu kujya kurega abagore babo babakubita.
Yagize ati:"Babwire bajye gutanga ikirego, duhoro tubabwira ko umuntu wese uhohotera uwo bashakanye aba agomba kubibazwa uwahohotewe agahabwa ubutabera."
Yakomeje avuga ko guceceka ihohoterwa ku wahohotewe bigira ingaruka zitandukanye zirimo no guhishira ibyaha bituma izo ngeso mbi zidacika.
Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y'umwaka wa 2024/2025 yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura, mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri.
Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.