Abaturiye umuhanda Jali Karuruma Rubingo barataka umutekano muke nyuma y'aho bamaze iminsi bahategera abantu bakabambura ibyo bafite bakanabagirira nabi.
Ni mu gihe Polisi y’iguhugu itangaza ko aka gace
umutekano wako yawuhagurukiye kandi hakomeje ingamba zo kuwukaza.
Abaturiye umuhanda Jali karuruma Rubingo
biganjemo abo mu kagari kitwa Agateko ko mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo
ni bo bataka umutekano muke mu bice bitandukanye bikikije uyu muhanda n’uduce
tuwegereye cyane ku ishyamba riwegereye warenze ahatuwe cyane. Bavuga ko kunyura muri iyi nzira bitoroha kuko
hari amatsinda y‘ibisambo atega abagenzi akabagirira nabi akabumbura n’ibyo
bafite bagasaba umutekano wihariye.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko iki kibazo cyamenyekanye kandi
cyatangiye gushakirwa umuti urambye.
Mu gihe inzego z’umutekano mu mujyi wa Kigali zafashe ingamba zo guhangana n’abawuhungabanya,hari abavuga ko ibisambo n’abandi bagizi ba nabi bagiye bahungira mu nkengero z’umujyi ari naho bamwe bahera basaba ko naho hakomeza gushyirwa imbaraga.