Ihuriro AFC/M23 rirashinja ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kugaba ibitero mu duce turimo Minembwe, mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’amasaha make Guverinoma ya Kinshasa itangaje ko yemeye gutanga agahenge.
Ku wa Kane tariki ya 12 Gashyantare 2026, Perezida wa Angola, João Lourenço, unayoboye African Union, yasabye impande ziri mu mirwano,
zirimo AFC/M23 na Leta ya RDC, gutanga agahenge guhera ku wa 18 Gashyantare
2026.
Mu
itangazo Guverinoma ya RDC yasohoye, yatangaje ko yemeye ihame ryo guhagarika
imirwano mu rwego rwo kugaragaza ubushake bwo gutuza no gushaka umuti unyuze
muri dipolomasi ku ntambara imaze igihe mu burasirazuba bwa Congo.
Icyakora,
nyuma y’amasaha make iryo tangazo risohowe, AFC/M23 yasohoye itangazo rishinja
ingabo za Leta gukomeza kugaba ibitero mu duce dutandukanye zikoresheje indege
zitagira abapilote (drone). Ibi byatangajwe n’Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23,
Dr. Oscar Balinda.
Mu
itangazo rye, Balinda yavuze ko “AFC/M23 iramagana byimazeyo gukomeza ku
bushake kandi mu buryo bwateguwe kwica agahenge ka gisirikare, bikozwe
n’ubutegetsi bwa Kinshasa mu gihe bwo buvuga ko bushyigikiye icyifuzo
cy’agahenge cyatanzwe na Repubulika ya Angola.”
Yongeyeho
ko n’ubwo habayeho imyanzuro yafatiwe mu biganiro bya Doha, ingabo za Leta
n’abo bafatanyije, barimo abasirikare b’u Burundi, abacanshuro n’imitwe yitwaje
intwaro irimo Wazalendo, bakajije umurego mu bitero bya drone, cyane cyane mu
bice bya Minembwe, Ilundu, Bidegu, Rubemba, Kalongi na Mukoko.
AFC/M23
ivuga ko ibyo bitero byateje impfu n’isenywa ry’ibikorwaremezo by’abaturage,
birimo amazu, amashuri, insengero n’amavuriro. Yanavuze ko yamagana ibikorwa
byo kwibasira abasivile, cyane cyane Abanyamulenge, ivuga ko bagabwaho ibitero
bazira ubwoko bwabo.
Uyu
mutwe wibukije ko mu biganiro byabereye i Doha, impande zombi zashyize umukono
ku masezerano yo gukurikirana no kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge, ndetse ko
amabwiriza ajyanye n’ishyirwa mu bikorwa ryayo yemejwe ku wa 2 Gashyantare
2026. Ivuga ko yiteguye kuyashyira mu bikorwa.
AFC/M23
kandi yanenze icyo yise amayeri yo gutinza no kuyobya inzira, ivuga ko
ubutegetsi bwa Kinshasa bushaka gushyiraho inzego n’inama bitandukanye n’ibyari
byumvikanyweho, hagamijwe kudindiza inzira y’ibiganiro no gushaka umuti
urambye.
Ku
rundi ruhande, Guverinoma ya RDC yari yatangaje ko kwemera guhagarika imirwano
ari intambwe igamije kugaragaza inshingano no gushyigikira inzira y’amahoro.
Kugeza ubu, ubutegetsi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza ku byaha bushinjwa na AFC/M23 byo gukomeza ibitero nyuma yo gutangaza ko bwemeye agahenge.