• Amakuru / MU-RWANDA



Inkuru ikomeje kugarukwaho ni iy'umurambo w'umugore wiyahuye maze mu gihe abo mu muryango we bari bagiye kumushyingura bikabanga mu nda umurambo bakawukura mu mva bakajya kuwurambika kwa se bukwe akaba ari ho urara kugeza inzego z'ubuyobozi n'itangazamakuru babyinjiriyemo.

Byabereye mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Remera mu kagari ka Bushobora mu mudugudu w'Agatarama.

Byatangiye ku wa 13 Gashyantare 2026 ubwo umugore witwa Uwase Sandrine uri mu kigero cy'imyaka 24 y'amavuko yavaga i Nyagatare akaza gusura umugabo bigeze kubana nk'umugore n'umugabo aho yari aje ngo bishimane ku munsi w'abakundanye ariko yahagera agasanga uyu mugabo ari kumwe n'undi mukobwa, ibyo yahise abonamo ko kumuca inyuma.

Abahaye BTN amakuru bavuze ko uyu mugore yahise ananirwa kwiyakira bituma ajya gushaka ibinini byo kwiyahura abivanga n'umutobe witwa Energie arangije ajya kwa Se w'uwo mugabo (Sebukwe utemewe n'amategeko) abatekerereza ibimubayeho mu gihe yari yiteguye kwinjirana n'umuhungu wabo mu munsi w'abakundanye.

Bakomeza bavuga ko nyamugore yabwiye ba Sebukwe ko atari bubyihanganire maze ahita yiyahuza bya binini nabo babonye ko biri kumugaragura bamujyana kwa muganga ariko ku bw'amahirwe make bamugezayo yamaze gupfa.

Amaze gupfa abo mu muryango we bateguye imihango yo kumushyingura ndetse iranatangira ariko bageze ku irimbi bihinduka induru nyuma y'uko hazamuwe ikibazo cy'uburyo bari kumwishyinguza abo kwa Se w'umuhungu (Kwa sebukwe) batagize icyo babafasha.




Izo nduru zo ku irimbi zabaga ubwo abandi bizihizaga umunsi w'abakundanye zashojwe aba bari bagiye gushyingura banzuye gukura umurambo mu mva bari bamaze kumanuramo barawujyana bawurambika ku muharuro wo kwa Se w'umukunzi wa nyakwigendera maze baritahira.

Inzego z'ubuyobozi n'itangazamakuru bamenye iby'aya makuru y'umurambo waraye hanze mu isanduka kuri uyu wa 15 Gashyantare 2026 bahise bajyayo maze ubuyobozi bw'umurenge butanga amafaranga yo kwishyura irimbi ari nayo yari yabaye intandaro yo guhagarika imihango umurambo ugakaurwa mu mva.


Ubuyobozi bw'uyu murenge bwaboneyeho gutanga ubutumwa ku bawutuye ko abashakanye bakwiye gusezerana bakabana mu buryo bwemewe n'amategeko mu rwego rwo kwirinda amakimbirane.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments