• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 

Leta ya Nigeria yakiriye itsinda rya mbere ry’ingabo 200 za Leta Zunze Ubumwe za Amerika zigiye gufatanya n’ingabo z’iki gihugu mu rugamba rwo kurwanya imitwe y’iterabwoba imaze igihe ihungabanya umutekano mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Nigeria.

Aya makuru yemejwe n’Umushakashatsi mu bijyanye no kurwanya iterabwoba mu karere ka Sahel, Brant Philp, Uyu mugabo yanyarukiye ku rubuga rwa X atangazwa ko ku Cyumweru tariki ya 15 Gashyantare 2026, aribwo ingabo za Amerika zakiriwe na Leta ya Nigeria.

Gusa yagaragaje ko izi ngabo zitangiye kujya ku mirongo y’imbere ku rugamba ahubwo zigiye gutanga imyitozo n’amahugurwa ya gisirikare bizafasha ingabo za Nigeria guhashya imitwe yitwaje intwaro yibasiye igihugu.

Brant Philp yavuze ko ingabo za Amerika zigiye no kugenzura neza niba ibikoresho bya gisirikare Nigeria yahawe birimo gukoreshwa neza uko bikwiye.

Ibitangazamakuru byo muri Nigeria nabyo byemeje iby’iyi nkuru bitangaza ko indege z’igisirikare cya Amerika zo mu bwoko bwa C-17A zikomeje kugwa ku bibuga by’indege bya gisirikare bitatu bitandukanye muri Nigeria birimo Kainji, Maiduguri yugarijwe n’ibitero by’imitwe yitwaje intwaro.

Kugeza ubu ntiharatangazwa igihe icyiciro cya kabiri cy’izi Ngabo za Amerika zizagerera muri Nigeria .

Ubufatanye bwa gisirikare hagati ya Nigeria na Leta Zunze Ubumwe za Amerika buje mu gihe umutekano mu bice bimwe na bimwe by’iki gihugu ugikomeje kuba ikibazo gikomeye, aho abaturage bakomeje kugabwaho ibitero ndetse bamwe bakaba barimo no kuburiramo ubuzima.

Kuva mu mwaka ushize, Perezida Donald Trump wa Amerika yamaganye ibitero by’iyi mitwe bikunze kugaragaramo ubushimusi, asobanura ko byibasira abakirisitu gusa.

Yashinje Leta ya Nigeria kutagira icyo ibikoraho.Mu ijoro rya tariki ya 26 Ukuboza 2025, ingabo za Amerika zagabye igitero ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba ushamikiye kuri Islamic State muri Leta ya Sokoto iri mu majyaruguru ya Nigeria, bivugwa ko byasenyewemo ibikorwa byinshi by’ibyihebe.

Umuvugizi w’ingabo za Nigeria, Gen Maj Samaila Uba, yatangarije ibiro ntaramakuru Reuters ko igihugu cyabo cyasabye Amerika kucyoherereza abasirikare ko kugifasha guhangana n’iyi mitwe.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments