• Amakuru / POLITIKI


Umutwe wa AFC/M23 ufatanyije n’abarwanyi ba Twirwaneho, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2026, bigaruriye agace ka Point-Zéro ko muri Teritwari ya Fizi, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru aturuka muri ako gace avuga ko aka karere kari kamaze ibyumweru bibiri kagenzurwa n’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), mbere y’uko kongera kwisubizwa n’abo barwanyi.

Ibi bibaye nyuma y’imirwano ikomeye yabaye ku wa Mbere, aho AFC/M23 na Twirwaneho bahanganye n’ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Kinshasa, zirimo iza FARDC, ingabo z’u Burundi, iza Tanzania, umutwe wa Wazalendo ndetse n’abacanshuro.

Amakuru agaragaza ko muri iyo mirwano hakoreshejwe drone nyinshi z’intambara ku ruhande rw’ingabo za Leta, gusa bamwe mu bahari bavuga ko hari izarashwe zigahanurwa.

Kwigarurira aka gace kwa AFC/M23 bibaye mu gihe hari hashize iminsi impande zombi zivuga ku kubahiriza agahenge kasabwe n’abayobozi bo mu karere, ariko imirwano igakomeza mu duce dutandukanye twa Kivu y’Amajyepfo.

Point-Zéro ni agace gafite akamaro mu bijyanye n’ingendo n’igenzura ry’ahantu hatandukanye muri Teritwari ya Fizi, ari na yo mpamvu gakomeje kubera indiri y’imirwano hagati y’impande zihanganye.

Imirwano ikomeje gutuma abaturage bahunga ingo zabo, mu gihe impande zombi zishinjanya kurenga ku masezerano agamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa RDC.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments