• Imikino /

Sosiyete ya serivisi z’imari zikoresha ikoranabuhanga ya MTN MoMo yatangaje ku mugaragaro ko igiye gutera inkunga irushanwa mpuzamahanga ry’amagare rya Tour du Rwanda, rimwe mu marushanwa akomeye akurikirwa cyane mu Rwanda no ku mugabane wa Afurika.

Ibi byatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa kabiri  tariki ya 18 Gashyantare 2026 , aho abayobozi ba MoMo Rwanda bagarutse ku ntego yo gukomeza guteza imbere siporo no gufasha abaturage kugera ku serivisi z’imari zibafasha kwiteza imbere.

Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri Mobile Money Rwanda, Musugi Jean Paul, yavuze ko ari ku nshuro ya gatatu bitabiriye iri siganwa, yagize ati  dutewe ishema kuba MoMo ari umuterankunga wa Tour du Rwanda. Iyi ni intambwe igaragaza umuhate wacu mu gushyigikira ibikorwa bihuriza hamwe Abanyarwanda no guteza imbere impano n’ubukungu.”

Yakomeje agira ati: Iyo dufatanyije, nta kitunanira; dufatanyije, iterambere rirushaho kwihuta. “Ayo magambo agaragaza intego ya MoMo yo gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye mu guteza imbere siporo n’iterambere ry’abaturage.

Musugi  yagaragaje kandi ko intego ari ukongera umubare w’abakoresha serivisi za Mobile Money. Ati: “Turashaka ko abakoresha serivisi zo guhana amafaranga mu buryo bw’ikoranabuhanga biyongera, kuko ubu dufite abarenga abakabakaba miliyoni  7

Perezida wa FERWACY, Ndayishimiye Samson, yashimye ubufatanye bwa MoMo Rwanda. Ati: “Aya ni amahirwe akomeye yo guteza imbere Tour du Rwanda no kuyizamura ku rwego mpuzamahanga.”

 Tour du Rwanda ni irushanwa rimaze kuba ikimenyabose mu Rwanda, rikurura amakipe mpuzamahanga n’abakinnyi b’amagare baturutse hirya no hino ku isi. Kuba MoMo ari umwe mu baterankunga baryo byitezweho kongera imbaraga mu micungire yaryo no kurushaho kurigeza ku rwego mpuzamahanga.

Abasesenguzi bavuga ko ubufatanye nk’ubu bufite akamaro kanini mu guteza imbere siporo, ubukerarugendo ndetse n’ubukungu bw’igihugu muri rusange. Irushanwa rya Tour du Rwanda risanzwe rifasha mu kugaragaza isura nziza y’u Rwanda, rikanateza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

MoMo imaze igihe igira uruhare rukomeye mu korohereza Abanyarwanda koherezanya no kwakira amafaranga hifashishijwe telefoni, kwishyura serivisi zitandukanye no guteza imbere ubucuruzi buciriritse.

Binyuze muri ubu bufatanye na Tour du Rwanda, MoMo igaragaza ko itagarukira gusa mu gutanga serivisi z’imari, ahubwo ko inashora imari mu bikorwa byubaka ubumwe, bishishikariza urubyiruko no guteza imbere igihugu.

 



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments