Kimenyi Yves
wabaye umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda n’amakipe arimo APR FC, Rayon
Sports na Kiyovu yatangaje ko asezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga
kubera imvune ikomeye yagize mu myaka itatu ishize.
Ibi Kimenyi
Yves yabitangarije mu itangazo yashyize ahagaragara aho yavuze ko gukina ruhago
ari ibintu yatangiye ari umwana muto muri 2012 kubera inzozi n’urukundo
rw’umukino, aho yahereye mu Isonga FC akanyura muri APR FC mbere yo kujya muri
Rayon Sports mu 2019 yamazemo amezi atandatu akahava ajya muri Kiyovu Sports.
Kimenyi Yves
wavuye muri Kiyovu Sports ajya muri AS Kigali yanakomoje ku mvune ikomeye
yagiriye muri iyi kipe mu Ukwakira 2023 ubwo Musanze FC yari yakiriye AS Kigali
aho yavuze ko ariyo yatumye ajya kure ya ruhago kugeza uyu munsi mu gihe we
yakoze ibishoboka byose ngo abe yagaruka mu kibuga.
Kimenyi Yves
yakiniye APR FC imyaka itanu hagati ya 2014 na 2019 ubwo yajyaga muri Rayon
Sports muri Nyakanga nayo yavuyemo mu Ukwakira 2020 ajya muri Kiyovu Sports
yabayemo kugeza muri Nyakanga 2023 ubwo yerekezaga muri AS Kigali ari nayo
asorejemo gukina ku myaka 33 y’amavuko.