Bamwe mu bagenda n’abakorera mu bice by’umurenge wa Gatsata birimo akagari ka Nyamabuye na Gatsata bavuga ko babangamiwe n’umutekano muke uterwa n’amabandi abategera mu nzira zirimo inyura ahazwi nka Rehoboth werekeza mu murenge wa Jali bakabambura ibyo bafite ndetse bakahakorera ubugizi bwa nabi barasaba umutekano wihariye.
Aba baturage bavuga ko muri
aka gace uva mu Gatsata werekeza mu murenge wa Jali hateye ubwoba kuko nta
minsi ishira hadategewe umuntu akamburwa ibye nka telefone amafaranga n’ibindi.
Ndetse hakaba n’ubwo ibi bisambo bikubita abantu. Bagsaba umutekano kuko bo ngo
banakeka ko abanyerondo bakorana n’ibyo bisambo.
Umuvugizi wa Polisi mu mujyi
wa Kigali CIP Wellars Gahonzire avuga ko ikibazo cy’umutekano muri ibi bice
bari kukitaho kimwe n’ahandi.
Mu mirenge ikunze kuvugwamo umutekano muke mu mujyi wa Kigali harimo n’uwa Gatsata, cyane cyane mu tugari twa Nyamabuye na Gatsata.