• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Kirehe, mu Murenge wa Gatore, habereye impanuka ikomeye y’ikamyo yahitanye ubuzima bw’umushoferi wari uyitwaye.

Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru rishyira ku wa Mbere, tariki ya 23 Gashyantare 2026, ahagana Saa 01h30 z’igicuku. Yabereye mu Mudugudu wa Cyunuzi, mu Kagari ka Cyunuzi, mu Murenge Gatore, mu Karere ka Kirehe, mu Ntara y’Iburasirazuba, ahantu hasanzwe humvikana impanuka z’amakamyo zikunze no gutwara ubuzima bw’abantu.

Amakuru atangwa na Polisi agaragaza ko iyo kamyo yageze mu ikorosi, umushoferi agerageza kuyikata ariko biramunanira, imodoka irenga umuhanda. Kubera ubukana bw’iyo mpanuka, yahise ahasiga ubuzima. Uyu mushoferi wari wenyine mu modoka yari Umunyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko impamvu zishobora kuba zarateye iyi mpanuka zirimo umunaniro, umuvuduko ukabije cyangwa gusinzira.

Yagize ati:“Bishobora guterwa n’umunaniro kuko yari asanzwe ahamenyereye. Kugira ngo imodoka irenge umuhanda hashobora kubamo umuvuduko, umunaniro cyangwa yasinziriye kimwe muri ibyo.”

Polisi yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga binini cyane cyane amakamyo, ko bakwiye kwirinda gutwara bananiwe no kwihutisha imodoka, kuko izo modoka zisaba ubushishozi n’imbaraga nyinshi mu kuzigenzura, cyane cyane mu makorosi.

Yanagaragaje ko hari abashoferi bavuga ko bakorera ku gitutu cya ba nyiri ibinyabiziga, batinya kugaragaza ko bananiwe cyangwa bafite ibibazo by’ubuzima kugira ngo batatakaza akazi. Polisi isanga ari ngombwa ko ba nyiri imodoka baganira n’abashoferi babo, bakabaha umwanya uhagije wo kuruhuka no kubitaho, kuko kubirengagiza bishobora gushyira mu kaga ubuzima bwabo n’imitungo.

Ikindi cyagarutsweho ni uko kuba umushoferi atwara wenyine bishobora kongera ibyago byo gusinzira cyangwa gukomeza urugendo arwaye, kuko aba nta muntu bari kumwe umuganiriza cyangwa umufasha mu gihe habaye ikibazo.

Polisi yongeye gusaba abatwara amakamyo n’abandi bose bakoresha umuhanda kubahiriza amategeko y’umuhanda, gufata akaruhuko gahagije no gushyira imbere ubuzima, kuko kwirinda ari byo soko y’umutekano usesuye.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose muri rusange bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.

Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 Mu ntangiriro z'Ukuboza 2025, Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda yerekanye ko imyitwarire y’abatwara ibinyabiziga mu muhanda iri mu biteza impanuka yiganjemo abatwara ibinyabiziga barengeje umuvuduko, abarangaye n’abatwara imodoka basinze byanatumye impanuka zirenga ibihumbi 41, zihitana ubuzima bw’abantu 2907.

Mu mwaka wa 2024-2025, imwe mu mibare igaragazwa na Polisi y’u Rwanda y’ibihano ku byaha bakoze mu muhanda igaragaza ko abantu 409.148 barengeje umuvuduko batwaye ibinyabiziga mu gihe 94.843 bafashwe batwaye imodoka barangaye.

Ni imibare kandi yerekana ko abantu 9.169 bafashwe batwaye imodoka basinze, 6.525 bafatwa batwaye ibinyabiziga bidafite ubwishingizi, 6.525 bafatwa batwaye imodoka nta ruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bafite (permis de conduire).

Ku rundi ruhande abatwara moto 19.746 bafashwe bishe amategeko y’umuhanda mu gihe 55.291 by’abatwaye amagare batubahirije amategeko y’umuhanda.

Impanuka zo mu muhanda nazo zikomeje kwiyongera kuko guhera mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2025, habayeho impanuka 41.164 zahitanye abantu 2907.

Nko mu 2022 habayeho impanuka 8.660 zaguyemo abantu 676, mu 2023 haba impanuka 9.995 zigwamo abantu 761, mu 2024 habaho impanuka 12.189 zigwamo abantu 751 mu gihe mu 2025 hamaze kuba impanuka 10.320 zaguyemo abantu 719. ku munsi.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments