Umusaza wo mu Karere ka Musanze, witwa Butama Amiel yafatanywe intama y'umugore we yari agiye kugurisha atabizi nyuma y'uko uwo mugore amuririye amafaranga ya Give Direct.
Uyu musaza yafatiwe mu Mudugudu wa Nyiragaju, mu Kagari ka Sahara, mu Murenge wa Busogo, mu Karere ka Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru.
Ubusanzwe uyu musaza Butama atuye mu Kagari ka Murago, mu wa Busogo, mu Karere ka Musanze.
Uyu musaza aganira n'umunyamakuru wa BTN TV, yavuze ko asanzwe afitanye amakimbirane n'umugore we yagejeje aho anamukubita ubu akaba afite igikomere ku mu gahanga.
Yakomeje avuga ko nyuma yo gukubitwa n'umugore we akumurema uruguma yahise afita icyemezo cyo guhunga kuko nta jambo yari afite mu rugo guhera aho azaniye umugore wa kabiri ari na we bari kumwe ubu.
Butama yongeyeho ko amakimbirane yabo yafashe indi ntera muri iyi minsi aho aherewe amafaranga yo kumukura mu bukene azwi nka Give Direct ahabwa abatishoboye kuko uwo mugore yayafashe akayarya wenyine.
Yagize ati:"Njyewe nari mpunze. Ndashaka guhungira kwa Perezida wa Repubulika. Umugore wanjye dufitanye amakimbirane yafashe amafaranga ya Give Direct ayarya wenyine. Uyu mugore wa kabiri iyo mbimenya simba naramuzanye ngo mubyaze abana barindwi."
Yakomeje avuga ko ababazwe ni uko yatandukanye n'umugore wa mbere mu buryo bwemewe n'amategeko ariko uwo yazanye ubu akaba yaramwanitse.
Abaturage bavuga ko babonye uwo musaza ajyanye iyo ntama ku isoko bakeka ko yayibye na we bamubajije avuga ko yayibye umugore kuko yari yamwimye ibyo kurya kubera amakimbirane bafitanye.
Abaturanyi b'uyu musaza nabo bavuga ko urugo rw'abo ruhoramo amakimbirane yatewe n'amafaranga ya Give Direct, yatwawe n'umugore wa Butama nubwo na mbere yaho bari basanzwe babanye nabi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akagari ka Murago, Ahishakiye Jean Bosco, avuga ko uyu musaza asanzwe agaragara nk'ufite ibibazo byo mu mutwe ari nabyo bituma ahora agirana amakimbirane n'umugore we.
Ati:"Tumutunze uko nguko kuko ahora akimbirana n'abaturanyi, akabatuka ku karubanda akabatera amabuye. Iyo byajaguye (trouble) agira imyitwarire idasanzwe. "
Yakomeje avuga ko ubuyobozi bigiye kurushaho kwegera uwo muryango ufitanye amakimbirane maze uwo musaza akaba yajyanwa kwa muganga kuvuzwa.