• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Igitero cya drone za FARDC yagabye kuri AFC/M23 cyabaye mu gitondo cya kare uyu munsi cyahitanye umuvugizi wa gisirikare wa AFC/M23, Lt. Col Willy Ngoma .

Amakuru yizewe  dukesha  Umunyamakuru wa BTN Rwanda uri  I Goma ni uko icyo gitero cyakomerekeje  abandi basirikare bamwe barokotse ku bw’amahirwe .

Lt. Col Willy Ngoma , Umuvugizi wa Gisirikare wa AFC/M23 yahitanywe n’igitero cya drone cyagabwe ku modoka zari zitwaye abasirikare mu gitondo cy’uyu wa kabiri taliki 24 Gashyanytare 2026 nk’uko amakuru yizezwe atugeraho abivuga .

Leta ya Kinshasa imaze iminsi micye itangiye ibitero, bikoresha drone n’ingabo zo ku butaka.

FARDC, wazalendo, ingabo z’Uburundi hamwe n’abacanshuro baturutse mu bihugu umunani barimo gutera AFC/M23 icyarimwe ku mirongo myinshi y’urugamba.

Ibi bitero binyuranyije n’agahenge k’intambara kari kemeranyijweho n’impande zombi I Doha muri Qatar.

Willy Ngoma wamenyekanye ubwo yagirwaga umuvugizi wa gisirikare wa M23 mu mwaka wa 2021 ubwo yahabwaga Ipeti rya Majoro .

Amakuru aturuka mu nshuti ze za hafi nuko yavutse mu mwaka wa 1974 akaba asize umugore n’abana batatu b’abakobwa

 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments