?
Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi buratangaza ko ingamba zafashwe mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside zatangiye gutanga umusaruro ugaragara, aho mu mezi 12 ashize hafashwe abantu barenga 70 bakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bari bamaze imyaka irenga 30 bihishahisha ubutabera.
Mu mwaka
wa 2024, muri aka karere hagaragaye ubwiyongere bw’ibyaha n’ingengabitekerezo
bifitanye isano na Jenoside. Ibi byatumye ubuyobozi bwongera imbaraga mu
biganiro bigamije kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, ndetse no
kuganiriza abafungiwe ibyaha bya Jenoside kugira ngo basobanurirwe ingaruka
z’ibitekerezo n’imyitwarire yangiza.
Umuyobozi
w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald, yavuze ko isesengura bakoze ryagaragaje
ko mu byatumaga ingengabitekerezo ya Jenoside izamuka harimo kuba hari abakoze
Jenoside bakidegembya mu miryango.
Yagize
ati:“Mu mezi 12 ashize tumaze gufata abarenga 70 bakoze Jenoside muri aka
karere. No mu kwezi gushize hafashwe abari mu Mirenge ya Twumba na Mutuntu,
bakoze Jenoside mu Bisesero, bari barakatiwe, ubu bakaba bafunzwe.”
Mu
bafashwe harimo abari barahungiye mu tundi turere, aho bamwe basubiraga iwabo
kubera ubuzima bubi cyangwa gusaza, ndetse n’abagiye batangwa na bagenzi babo
bafatanyije ibyaha bari bamaze kurangiza ibihano.
Perezida
wa Ibuka mu Karere ka Karongi, Ngarambe Vedaste, yashimye Leta y’u Rwanda
yashyizeho icyumweru cy’ubudaheranwa, avuga ko cyagize uruhare rukomeye mu
gukangurira abaturage kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no gutanga amakuru
ku bakekwaho ibyaha.
Yagize
ati:“Icyumweru cy’ubudaheranwa kigira akamaro cyane. Twazengurutse akarere kose
dutanga ibiganiro bigamije kubaka ubumwe no gukumira ingengabitekerezo ya
Jenoside.”
Muri
Nyakanga 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko mu minsi
100 yo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, ibyaha
by’ingengabitekerezo ya Jenoside byiyongereyeho 8,4% ugereranyije n’igihe
nk’icyo mu mwaka wabanje.
Muri icyo
gihe, RIB yakurikiranye amadosiye 253 ajyanye n’ingengabitekerezo ya Jenoside
n’ibyaha bifitanye isano na yo, akurikiranywemo abantu 246. Muri bo, abagabo ni
bo benshi kuko bangana na 73,6%, mu gihe abagore ari 26,4%.
Ubuyobozi
bw’Akarere ka Karongi buvuga ko buzakomeza gushyira imbaraga mu bukangurambaga
no mu gukorana n’inzego z’umutekano, kugira ngo hashyirweho uburyo burambye bwo
gukumira no guhana abagaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside.