Umutwe wa AFC/M23
watangaje ko ubutegetsi bwa Kinshasa bwongeye kurenga ku masezerano yo
guhagarika imirwano, buhera ku wa Kabiri tariki ya 24 Gashyantare 2026 bugaba
ibitero bikomeye mu bice bituwe cyane byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Mu itangazo
ryashyizwe ahagaragara n’uwo mutwe, rivuga ko saa moya za mu gitondo neza
(07h00), ingabo zifatanyije n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya
Congo (RDC) zatangiye ibitero byiswe iby’“ubugome kandi byateguwe” ku bice bya
Kitendebwa, Kashihe na Kiduveri, biherereye mu karere ka Kalehe.
AFC/M23
ivuga ko ibyo bitero byibasiye cyane ahatuwe n’abaturage benshi, bityo bikaba
bigaragaza ubushake bwo gukwirakwiza ubwoba n’akajagari mu basivili. Uwo mutwe
ushimangira ko imirwano yakomeje no mu masaha yakurikiyeho, kandi ugahamagarira
abaturage ba Congo kuba abahamya b’ibivugwa.
Kugeza ubu,
ubuyobozi bwa Kinshasa ntiburagira icyo butangaza kuri ibi birego. Amakuru
aturuka mu baturage bo muri ibyo bice avuga ko hari impungenge n’ihungabana
rikomeje kugaragara, mu gihe bamwe batangiye guhunga ingo zabo bahunga imirwano.
Ibi bibaye
mu gihe hari hashize iminsi havugwa ibiganiro n’imbaraga zigamije kugarura
amahoro mu burasirazuba bwa RDC, ahakomeje kurangwa n’umutekano mucye umaze
igihe kinini. Abasesenguzi bavuga ko kurenga ku masezerano yo guhagarika
imirwano bishobora gukoma mu nkokora inzira y’amahoro no kongera umwuka mubi
hagati y’impande zihanganye.
Abakurikirana
ibibera muri aka karere bakomeje gusaba ko impande zombi zagira ubushishozi,
zigashyira imbere kurinda ubuzima bw’abaturage no gusubukura ibiganiro bigamije
amahoro arambye.
Like This Post? Related Posts