• Imikino /

 

Kuri uyu wa Mbere, Umunya-Espagne Marti Soriano Pau yegukanye agace kabiri ka Tour du Rwanda 2026 kahagurukiye i Nyamata mu karere ka Bugesera kagasorezwa mu Mujyi wa Huye kanganaga n’ibilometero 134 na metero 600 akoresheje amasaha atatu, iminota icumi,amasegonda icumi n’ibyijana 30 akurikirwa n’Umunya-Eritrea Henok Mulubrhan yarushije iby’ijana bibiri.

Isiganwa rigitangira abakinnyi batanu bageragezaga kuva mu gikundi ariko igikundi gihita kibagarura kiyobowe n’ikipe ya NSN Devo Team mu gihe abakinnyi bari bashatse gusohoka bari barimo Miguel Heidemann ukinira ikipe ya Rembe Rad Net, Nkundabera Eric ukinira ikipe y’u Rwanda, Uwiduhaye ukinira Benediction ndetse na Martins na Sousa bakinira Localiza aho bari bashyizemo amasegonda icumi. Ku kilometero cya gatanu, abakinnyi batatu barimo Miguel Heidemann, Martins na Erasmus bongeye gusohoka mu gikundi bagisiga amasegonda 25. Muri iyi ntangiriro y’aka gace, Umunyarwanda Uwiduhaye ukinira Benediction yahise ava mu gikundi asigara asigwa amasegonda 30 n’abari bayoboye mu gihe bo barushaga igikundi amasegonda 35.

Aba bakinnyi batatu bayoboye isiganwa kirekire kugera mu Karere ka Huye mu gihe igikundi nacyo cyakomeje kubagenda inyuma kigenda kigenzurwa n’amakipe arimo Eritrea na NSN Devo ya Itamar Einhorn wari wambaye umwambaro w’umuhondo.

Abakinnyi batatu bari bayoboye isiganwa ninabo bageze Ruhuha ari aba mbere aho hatangiwe amasegonda y’abakinnyi bagera ahatambika bari imbere aho bari bayobowe na Miguel Heidemann wahawe amasegonda atatu, Erasmus ahabwa amasegonda abiri mu gihe Martins wahageze ari uwa gatatu yahawe isegonda rimwe.

Miguel Heidemann kandi yegukanye amanota ya mbere y’ahazamuka ha mbere aho yageze n’ubundi akiri hamwe na Martins wari uwa kabiri ndetse na Erasmus wari uwa gatatu. Amanota y’agasozi ka kabiri ariko ntabwo yabaye aya Heidemann wari wegukanye aya mbere ahubwo ku gasozi ka kabiri yabaye uwa kabiri ahubwo Martins aba uwa mbere mu gihe Erasmus yabaye uwa gatatu.

Miguel Heidemann ariko yongeye kwihesha ikuzo yegukana andi masegonda atatu kubera kugera ahatambika ari uwa mbere ubwo bageraga i Nyanza ku kilometero cya 99 akurikirwa na Erasmus wahawe amasegonda abiri, Martins wa gatatu ahabwa 

Ku kilometero cy’i 102, batatu bari bakiyoboye isiganwa, Heidemann, Martins na Erasmus bashyizemo intera y’iminota ibiri n’amasegonda 30 ariko bagera mu bilometero 25 bya nyuma hasigayemo umunota umwe n’amasegonda 30. Itamar Einhorn wari wambaye umwambaro w’umuhondo muri ibi bilometero yari akiri mu gikundi ariko ariwe ukiyoboye anashaka uko asohokamo nubwo bitamuhiriye.

Ubwo biteguraga kwinjira mu Mujyi wa Huye, abakinnyi batatu bayoboye isiganwa igihe kini, bafashwe n’igikundi cyari kibari inyuma, batangira kugendera hamwe bose bayobowe na Eritrea. Abasiganwa binjiye mu Mujyi wa Huye bitegura gutangira ahatambika bagana ahasorejwe isiganwa bari mu gikundi banagera ku murongo barikumwe ariko Umunya-Espagne Pau Soriano aba ariwe ukozaho ipine bwa mbere yegukana aka gace ka kabiri akoresheje amasaha atatu, iminota icumi, amasegonda icumi, n’ibyijana 30 arusha Umunya-Eritrea Henock Mulbrhan wabaye uwa kabiri iby’ijana bibiri gusa.

 







 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments