Iteka rya Minisitiri w’Intebe rishyiraho ingano n’uburyo bwo gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rigaragaza ko umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku bantu bari mu rwego rwa mbere rw’imibereho wageze kuri 4.000 Frw, na ho amafaranga menshi azatangwa akaba ibihumbi 20 Frw ku bari ku rwego rwa gatanu.
Rigaragaza ko
umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa mbere atanga umusanzu wa 4.000 Frw kuri
buri muntu, ku mwaka, kandi aya mafaranga yishyurwa na Leta.
Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kabiri atanga umusanzu wa
3.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka, hiyongereyeho 1.000 Frw yishyurwa na Leta;
na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa gatatu atanga umusanzu wa 5.000 Frw
kuri buri muntu, ku mwaka.
Umunyamuryango wanditswe mu rwego rwa kane atanga umusanzu wa
8.000 Frw kuri buri muntu, ku mwaka; na ho umunyamuryango wanditswe mu rwego
rwa gatanu atanga umusanzu wa 20.000 Frw kuri buri muntu ku mwaka.
Iri teka kandi rivuga ko umunyamuryango mu bwisungane mu kwivuza
yishyura inyunganirabwishyu igihe cyose ahawe ubuvuzi ingana na 200 Frw ku
rwego rw’ikigo nderabuzima n’urw’ivuriro ry’ibanze, na 10% y’ikiguzi cy’ubuvuzi
ku rwego rw’ibitaro.
Agaka ka gatatu k’ingingo ya gatatu yaryo kagira kati “Abatishoboye ntibatanga iyo nyunganirabwishyu.”
Ibigo bitanga
serivisi za banki byinjiye mu bitanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza
Iteka rya Minisitiri w’Intebe ryerekeye inkunga zitangwa mu
bwisungane mu kwivuza ryo ku wa 16 Gashyantare 2026 rigaragaza ko mu bigo
byatangaga inkunga mu bwisungane mu kwivuza hiyongereyemo ibitanga serivisi za
banki n’ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi rusange.
Iri teka ryashyizwe hanze ku wa 23 Gashyantare 2026, ibikubiyemo
byasuzumwe kandi byemezwa n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 17 Mutarama 2025.
Rigaragaza ko abatanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza ari
Leta; abakozi bo mu nzego za Leta n’abo mu rwego rw’abikorera; ibigo bitanga
serivisi z’ubwishingizi bwo kwivuza; amasosiyete y’itumanaho; amasosiyete
acuruza lisansi na mazutu; ibigo bitanga serivisi z’ubwishingizi rusange
n’ibigo bitanga serivisi za banki.
Inkunga Leta itanga mu bwisungane mu kwivuza ingana na miliyari
6 Frw aturuka ku ngengo y’imari y’umwaka ya Leta, atangwa na Minisiteri ifite
imari mu nshingano, hakiyongeraho 4.000 Frw kuri buri muntu uri mu rwego rwa
mbere rwa sisiteme y’imibereho na 1.000 Frw kuri buri muntu uri mu rwego rwa
kabiri rwa sisiteme y’imibereho, na yo aturuka ku ngengo y’imari y’umwaka ya
Leta.
Mu yandi mafaranga atangwa na Leta harimo 50% by’amafaranga
yishyurwa ku iyandikwa ry’imiti, ibikoresho byo mu buvuzi n’ibiribwa, atangwa
n’urwego rwa Leta rushinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda; na 50%
by’amafaranga yishyurwa ku isuzuma ry’ubushakashatsi yakirwa na Komite
y’Igihugu ishinzwe kureba niba uburenganzira bw’abantu bakorerwaho
ubushakashatsi bwubahirizwa, atangwa na Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano.
Hari na 50% by’amafaranga yishyurwa mu kugenzura imiterere
y’ibinyabiziga, atangwa na Polisi y’u Rwanda; 10% by’amafaranga acibwa abatwara
ibinyabiziga bakoze amakosa mu muhanda, atangwa na Polisi y’u Rwanda; 100%
by’amafaranga acibwa abacuruza ibintu bitujuje ubuziranenge, atangwa n’urwego
rwa Leta rwayakiriye.
Mu bindi bivamo inkunga zijya mu bwisungane mu kwivuza zitangwa
na Leta ni 100 Frw, akurwa ku mahoro yakwa kuri parikingi y’ikinyabiziga mu
Mujyi wa Kigali, kuri buri saha imwe ikinyabiziga gihagaze, atangwa n’Umujyi wa
Kigali, 1% by’amafaranga ava mu bukerarugendo atangwa n’urwego rw’Igihugu
rufite ubukerarugendo mu nshingano, hamaze kuvanwaho imisoro, 10% agenerwa
abaturage baturiye pariki z’igihugu na 5% agenerwa Ikigega Cyihariye
cy’Ingoboka na 20.000 Frw yishyurwa ku ihererekanya ry’imodoka na 10.000 Frw
yishyurwa ku ihererekanya ry’ipikipiki, atangwa n’urwego rwa Leta rushinzwe
gukusanya imisoro n’amahoro.
Ingingo ya gatanu ivuga ko inkunga itangwa n’umukozi w’urwego
rwa Leta n’uw’urwego rw’abikorera ingana na 0,5% by’umushahara umukozi atahana.
Umukoresha akura iyo nkunga ku mushahara w’umukozi kandi
akayishyira kuri konti y’ishami ry’ubwisungane mu kwivuza.
Imenyekanisha n’itangwa ry’inkunga y’umukozi bikorwa buri kwezi,
umukoresha agashyikiriza urwego rwa Leta rufite ishami ry’ubwisungane mu
kwivuza mu nshingano, urutonde rw’abakozi n’ibihembo byabo kandi akishyura
inkunga yakusanyijwe bitarenze itariki ya 15 y’ukwezi gukurikira ugutangirwa
inkunga.
Ibigo byigenga bitanga serivisi z’ubwishingizi bw’indwara
bikorera mu Rwanda bitanga inkunga mu bwisungane mu kwivuza ingana na 5%
y’imisanzu yinjijwe mu mwaka, mu ishami ryacyo ry’ubwishingizi bw’indwara.
Ikigo cya Leta gitanga serivisi z’ubwishingizi bw’indwara
gitanga inkunga ingana na 5% by’imisanzu y’ubwishingizi bw’indwara yinjiye mu
mwaka.
Ikigo gitanga ubwishingizi bw’indwara gitanga inkunga yacyo mu
bwisungane mu kwivuza mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi
umwaka w’ibaruramari ryacyo warangiriyeho.
Ni mu gihe isosiyete y’itumanaho itanga inkunga y’ubwisungane mu
kwivuza ingana na 3% by’agaciro k’ibyacurujwe ku mwaka n’iyo sosiyete.
Abatanga serivisi z’ubwishingizi rusange batanga inkunga
y’ubwisungane mu kwivuza ingana na 5% by’inyungu y’umwaka mbere yo gutanga
umusoro.
Ingingo ya 10 ivuga ko ikigo gitanga serivisi za banki gitanga
mu bwisungane mu kwivuza inkunga ingana na 2% y’inyungu y’umwaka mbere yo
gutanga umusoro.
Iki kigo gishyira iyo nkunga kuri konti y’ishami ry’ubwisungane
mu kwivuza mu gihe kitarenze iminsi 30 ibarwa uhereye ku munsi umwaka
w’ibaruramari ryacyo warangiriyeho.
Iyo igenzura rigaragaje ko urwego bireba rwatanze inkunga mu
bwisungane mu kwivuza nke ugereranyije n’iyagombaga gutangwa, urwo rwego
rwagenzuwe rwishyura inkunga rutatanze.
Umuyobozi w’urwego rwa Leta rufite ishami ry’ubwisungane mu kwivuza mu nshingano aca urwo rwego rwagenzuwe ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana na 200% by’inkunga itaratanzwe.