• Amakuru / POLITIKI


Igisirikare cya Angola kirwanira mu kirere cyohereje abasirikare mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rwo gufasha ingabo za Leta ya Kinshasa mu mirwano zihanganyemo n’ihuriro rya AFC/M23 ndetse n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Komine ya Minembwe.

Ku wa 18 Gashyantare 2026, Angola yohereje abasirikare bagera ku 100 ku kibuga cy’indege cya Kalemie mu Ntara ya Tanganyika. Nyuma y’amasaha make, kimwe cya kabiri cyabo cyahise cyoherezwa mu Mujyi wa Baraka no mu bindi bice bya Teritwari ya Fizi, aho biteganyijwe ko bazifatanya n’ingabo za RDC mu bikorwa bya gisirikare.

Amakuru agaragaza ko Angola yohereje indege z’intambara zo mu bwoko bwa Sukhoi-30 na Sukhoi-25 ku kibuga cya Kalemie, zizajya zifashishwa mu bitero bigabwa ku birindiro bya AFC/M23 na MRDP-Twirwaneho, cyane cyane mu bice by’imisozi miremire ya Fizi.

Ibi byabaye ku munsi umwe n’uwari wateganyijweho itangira ry’agahenge kasabwe na Angola. Abasesenguzi bavuga ko nyuma y’uko Perezida João Lourenço avuye ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Angola isa n’iyiyambuye umwambaro w’ubuhuza, igatangira kwinjira mu ntambara ku buryo bweruye.

Hagati ya tariki ya 19 na 21 Gashyantare 2026, habaye inama y’umutekano i Bujumbura, muri hoteli ya Kiriri Garden, yahuje abayobozi bakuru b’ingabo z’u Burundi na RDC.

Iyo nama yitabiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Burundi, Gen Prime Niyongabo, mugenzi we wa RDC, Gen Jules Banza Mwilambwe, na Minisitiri w’Ingabo wa RDC, Guy Kabombo Muadiamvita. Hari kandi n’abapilote baturutse muri Angola, ndetse n’abayobozi b’ingabo za RDC barimo Brig Gen Mwaku Mbuluku Daniel na Col Kisembo Isingoma Benjamin.

Ibiganiro byibanze ku buryo mu cyumweru gikurikiyeho hashyirwa imbaraga mu kugaba ibitero ku birindiro bya AFC/M23 mu kibaya cya Ruzizi, muri Teritwari ya Uvira, hifashishijwe ingabo zirwanira ku butaka n’izirwanira mu kirere.

Kuri ubu, ihuriro rishyigikiye Leta ya RDC rigizwe n’abasirikare babarirwa mu bihumbi, barimo aba Angola, aba RDC, ab’u Burundi, umutwe wa FDLR, urubyiruko rw’Imbonerakure, imitwe ya Wazalendo, ndetse n’abacanshuro baturutse mu bihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo no muri Algeria.

Uruhare rwa Angola rugaragaza impinduka mu myitwarire yayo ku kibazo cya RDC. Mu gihe yari imaze iminsi itangaza ko ishishikajwe no guhuza impande zishyamiranye mu biganiro bya politiki, kohereza ingabo n’indege z’intambara byerekana ko yahisemo gufata uruhande rugaragara mu ntambara.

Abasesenguzi bavuga ko ibi bishobora gukomeza gukaza umwuka mubi mu burasirazuba bwa RDC, aho imirwano imaze igihe kinini isiga abaturage mu bibazo by’ubuhunzi n’umutekano muke.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments