Abantu
batandatu bakekwaho kwiba insinga z’amashanyarazi mu Mujyi wa Rubavu, Akarere
ka Rubavu, batawe muri yombi nyuma yo gufatanwa bimwe mu bikoresho
by’amashanyarazi .
Mu bikoresho
bafatanywe harimo ‘pinces electriques’ 14, kashipawa (cash power) ebyiri
n’umukandara umwe.
Abafashwe
bari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 23 na 44. Muri bo 5 ni abo mu
Murenge wa Rugerero n’undi umwe wa Nyamyumba, bakaba bafungiye kuri Sitasiyo
y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Gisenyi.
Umunyamabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, UWINEZA Francine, avuga ko icyemezo cyo
gukora uyu mukwabu cyafashwe nyuma y’uko hagaragaye abagenda biba izi nsinga .
Ati“Ku
ikubitiro hafashwe batandatu, haracyari n’abandi bakekwa bagishakishwa. Harimo
abasanganywe ibizingo by’insinga, bigaragara ko koko baziba. Twabamenye ku
makuru twahawe n’abaturage dushimira cyane ubufatanye mu gutahura aba bajura.”
Asaba
abaturage gukomeza ubu bufatanye mu gutahura abanyabyaha banyuranye, kwirinda
kwangiza ibikorwa remezo kuko ababigiramo uruhare bose bahagurukiwe, kandi
bakomeje gushakishwa ngo babibazwe.
Like This Post? Related Posts