• Amakuru / MU-RWANDA

 

Mu  mpera z’icyumweru gishize  nibwo ku mbuga nkoranyambaga  benshi mu banyarwanda batunguwe n’amagabo yavuzwe nk’Uzwi nka  Mupende Ramadhan uzwi nka  nka  Bad  Rama yibasira ubuyobozi bwa Leta y’U Rwanda ndetse  anavuga amagambo mabi  ku Mukuru w’Igihugu  ibintu  byatunyuye benshi  maze bamwe bafata  inzira yo kumwamaganira kure kubera ko yatandukiriye cyane ku ndangaciro  z’Umunyarwanda ukunda igihugu.

Mu butumwe butandukanye  bwagiye bushyirwa hanze na bamwe mu banyarwanda  harimo  ubutumwa bwa Rwiyemezamirimo Kamayirese Jean d’Amour  usanzwe ari Umuyobozi w’abakora  ibikomoka ku Mpu Bwana  Kamayirese  Jean D’Amour wagaragajeko imvugo  za Bad Rama  zihabanye cyane  n’ubumwe bw’Abanyarwanda  ndetse zikanibasira  Nyakubahwa Perezida  wa Repubulika akaba na Chairman w’Umuryango RPF Inkotanyi.

Mu kiganiro yagiranye  n’urubuga rwa  youtube rwa DMK  Tv  Kamayirese yagaragaje ko amagambo y’uyu  mugabo wigeze  kumenyekana cyane hano mu Rwanda bad ram yuzuyemo ubuhezanguni ndetse  no kubahuka  abayobozi bakuru b’Igihugu

Muri  icyo kiganiro  Kamayirese yagize ati “ Badrama  mubyo uzakina nabyo ujye ukina  n’umuryango wawe  cyangwa bandi  bagenzi bawe musangira ibiyobyabwenge  cyangwa  urumogi ,ariko  Umukukuru w’Igihuugu n’Umuryango nyarwanda  ntibikinishwa .

Ibyo wavuze byose  nibyo wakoze  uzicare wigaye  kuko  ndakuzi  cyane ,Twarabanye , ibo wiratana byose  byose ubikesha  Imiyoborere myiza ndukesha intare izirusha intambwe  Nyakubahwa Paul  Kagame  abanyarwanda twihitiyemo .

Yakomeje agaragaza ko atazihanganira indi mvugo y’amacakubiri, anasaba BADRAMA kwisubiraho agasaba imbabazi Abanyarwanda.

Ati’:“Iryo tabi wanyweye ndizera ko riribuze kugushiramo, ugarure ubwenge wicuze usabe imbabazi Abanyarwanda kuko wakoze amahano. Wongeye kuzana izi mvugo nzagusanga aho uba muri Amerika dushwane. Ubyitegure.”

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments