Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Gashyantare, rwemeje ko Barafinda Sekikubo Fred, Nizeyimana Didier uzwi nka Muchoma, hamwe na bagenzi babo bafungwa by’agateganyo iminsi 30 muri Gereza ya Nyarugenge iherereye i Mageragere.
Icyemezo cyafashwe nyuma y’iburanisha riheruka, aho mu cyumweru gishize abaregwa baburanye ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Bakurikiranyweho ibyaha birimo gukwirakwiza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, nk’uko ubushinjacyaha bubivuga.
Ibyo byaha bifitanye isano n’ibiganiro n’amashusho bagiye banyuza ku miyoboro yabo ya YouTube.
Uretse Barafinda na Muchoma, abandi bareganwa na bo ni Mazimpaka Patrick, Nkeramihigo Japhet na Tumukunde uzwi nka Fitboy Djuma.
Urubanza rwabereye mu muhezo, aho ubushinjacyaha bwasabye ko bakekwaho ibyaha bafungwa by’agateganyo kubera uburemere n’ingaruka z’ibyo bakurikiranyweho.
Urukiko rwemeje ko ubusabe bw’ubushinjacyaha bufite ishingiro, rutegeka ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rigikomeje.
Ku wa 29 Mutarama, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwari rwatangaje ko rwafunze Barafinda na bagenzi be, rukavuga ko bakurikiranyweho gutangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda banyuze ku miyoboro itandukanye ya YouTube.
Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha riteganya ko kujurira bikorwa mu gihe kitarenga iminsi 30 ku rubanza rwaciwe mu mizi n’iminsi itanu ku rubanza rwaciwe ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.