• Amakuru / MU-RWANDA

Guverinoma y’u Rwanda n’Umuryango Mpuzamahanga utari uwa leta , GiveDirectly , basinyanye amasezerano y’imyaka itanu aho hazatangwa miliyoni 150$, agamije gukura abaturage mu bukene.

Ubu bufatanye bw’imyaka itanu bugamije gushyiraho ikigega kizajya giterwa inkunga n’abafatanyabikorwa batandukanye, hagamijwe kwihutisha gahunda zo gukura abaturage mu bukene binyuze mu mishinga y’iterambere ku rwego rw’uturere no guha abaturage inkunga y’amafaranga.

Uyu mushinga witezwe ko uzafasha abaturage bo mu turere dutanu tw’igihugu mu kubaha amafaranga y’inkunga , agamije ko abaturage bangana na 25 % bazaba bavuye mu bukene muri gahunda ya kabiri yo kwihutisha iterambere ,NST2.

GiveDirectly ni Umuryango Mpuzamahanga udaharanira inyungu umaze imyaka itari mike ukorana n’u Rwanda, cyane cyane mu bijyanye no gufasha abaturage bari mu bukene bukabije binyuze mu kubaha amafaranga.

Kuva mu mwaka wa 2016, Umuryango GiveDirectly ukomeje gufatanya na Leta y’u Rwanda binyuze muri Ministeri y’Ubutegetsi bw’Igihugu mu rugamba rwo kurandura ubukene, itanga inkunga z’amafaranga ku ngo zikennye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda nka Gasabo, Gicumbi, Gisagara, Kayonza, Ngoma, Ngororero, Nyamagabe, Rusizi.

Umwihariko w’iyi gahunda rero ni uko umugenerwabikorwa yihitiramo uburyo akoresha iyo nkunga yikura mu bukene, ndetse ikamugeraho inyuze kuri konti ye ya Mobile Money.

Isuzuma ryakozwe mu turere twa Gisagara, Ngororero na Nyamagabe, ryagaragaje ko umubare munini w’abahabwa iyi nkunga bahitamo kuyishora mu kugura imitungo itandukanye ndetse no mu mishinga ibyara inyungu.

Imibare igaragaza ko 31% y’inkunga zatanzwe yakoreshejwe mu kuvugurura inzu zishaje no kubaka inshya, naho 43% ishorwa mu bikorwa bitandukanye nk’ubuhinzi, ubworozi, kwizigama, ubushabitsi buciriritse, uburezi, ubuzima n’ibindi.

Uyu muryango ukorera muri Afurika y’Iburasirazuba mu bihugu birimo Uganda, u Rwanda na Kenya,aho ufasha imiryango ibayeho mu bukene bukabije, ukayiha amafaranga ayifasha kwizamura.

Imibare kandi igaragaza ko gutanga inkunga z’amafaranga ashyitse ku ngo zikennye byihutisha iterambere ry’uturere mu nzego zitandukanye nko kwihaza mu biribwa, kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kugeza amashanyarazi ku ngo ndetse by’umwihariko ubwiyongere mu ihangwa ry’imirimo ibyara inyungu.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments