Nyuma
y’ingendo ze za mbere mpuzamahanga yakoreye mu United Arab Emirates, muri South
Africa no mu Russia, Perezida mushya wa Madagascar, Michaël Randrianirina,
yakomereje ibikorwa bye bya dipolomasi mu France.
Ku wa
Kabiri, Colonel Michaël Randrianirina yakiriwe na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel
Macron, mu biro bye byo ku Élysée Palace.
Aba bakuru b’ibihugu byombi bagiranye
ibiganiro mu ifunguro ry’akazi byibanze ku “gushyigikira inzibacyuho iri kuba
muri Madagascar” ndetse no “kuvugurura ubufatanye hagati y’ibihugu byombi,”
nk’uko byatangajwe n’ibiro bya perezida w’u Bufaransa.
Uru ni
uruzinduko rwa mbere Perezida Randrianirina agiriye mu Bufaransa kuva yafata
ubutegetsi mu kwezi k’Ukwakira, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abaturage
yasabye impinduka mu miyoborere y’igihugu.
Icyakora,
uru ruzinduko ruje mu gihe hari ibibazo bya dipolomasi bikomeje kugarukwaho. Mu
cyumweru gishize, Michaël Randrianirina yari mu Burusiya aho yahuye na Perezida
Vladimir Putin, mu biganiro byasojwe n’amasezerano yo kurushaho kwegeranya
umubano hagati ya Moscou na Antananarivo.
Perezida
Vladimir Putin yatangaje ko Madagascar ari “umufatanyabikorwa ukomeye” w’u
Burusiya ku mugabane wa Afurika, anashimangira ko ubufatanye hagati y’ibihugu
byombi bukomeje kwaguka mu nzego zitandukanye.
Abasesenguzi
mubya politiki mpuzamahanga bavuga ko ingendo za Perezida Randrianirina
zigaragaza ubushake bwo gushaka abafatanyabikorwa batandukanye ku rwego
mpuzamahanga, mu gihe igihugu cye kiri mu gihe cy’inzibacyuho isaba inkunga
n’ubufatanye bw’ibihugu bikomeye.
Like This Post? Related Posts