Perezida Paul Kagame yakiriye itsinda
ry’abayobozi 25 b’ibigo n’imiryango itandukanye ku Isi, baganira ku rugendo
rw’iterambere ry’u Rwanda mu myaka irenga 23 ishize.
Perezida
Kagame yakiriye aba bayobozi kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 25 Gashyantare 2026,
nk’uko byatangajwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwa X.
Mu bayobozi
bahuye n’Umukuru w’Igihugu harimo Bobby Pittman, uyobora ikigo cyo mu Bushinwa
cya Kupanda Capital akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Iterambere y’u Rwanda
(BRD), Nick Allardice, uyobora GiveDirectly, Jocelyn Wyatt uyobora Alight
n’abandi.
Iri tsinda
rigari ryasuye u Rwanda mu rwego rwo gusangira ibitekerezo ku miyoborere, aho
Umukuru w’Igihugu yabagaragarije inzira igihugu cyanyuzemo mu kubaka ubumwe
n’ubwiyunge ndetse n’imiyoborere myiza.
Aba bayobozi
kandi baganiriye ku mahirwe yo gukorana mu rwego rwo gushyigikira iterambere
ry’u Rwanda mu nzego z’ingenzi zigamije iterambere rirambye.
Ibi bigo biyoborwa
n’aba bayobozi bisanzwe bikorana n’u Rwanda mu bikorwa bitandukanye uhereye
kuri BRD ni banki y’igihugu yibanda ku gutera inkunga imishinga y’iterambere mu
nzego z’ubuhinzi, inganda, imiturire, ingufu n’ubucuruzi, ikanafasha kandi mu
gushaka imari ku isoko ry’Imigabane.
Umuryango wa
GiveDirectly wo utanga amafaranga ku miryango itishoboye mu Rwanda hagamijwe
guteza imbere imibereho yabo mu buhinzi, ubucuruzi, uburezi n’ibindi bikorwa
bizamura imibereho y’Abanyarwanda.
Muri
Gashyantare 2026, u Rwanda na GiveDirectly basinyanye amasezerano y’imyaka
itanu agamije guha Abanyarwanda miliyari 218 Frw yo kubafasha kwikura mu
bukene.
Buri
muryango uri muri iyi gahunda ugenerwa inkunga isaga ibihumbi 800
Frw yoherezwa kuri konti zabo za telefone (mobile money).
GiveDirectly
yatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016, imaze gukorera mu turere 17, aho imaze
gufasha imiryango isaga 170,000. Utwo turere twagezwemo n’iki gikorwa harimo
Ngoma, Gisagara, Nyamagabe, Musanze Ngororero n’ahandi.
Umuryango wa
Alight, nawo ufasha gutabara abantu bahunze intambara, ibiza, cyangwa ibindi
bibazo bibatera kubura aho batura, bakabafasha mu kubagezaho amazi meza,
ibikorwa by’isuku n’isukura, amahugurwa n’imishinga ibafasha kwiteza imbere.