Mu Mudugudu wa Rwatamama, Akagari ka Rubumba mu Murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza haravugwa urupfu rw' umusore w' ikigero cy'imyaka 20 witwa Sekamana Janvier bakunze kwita Putin nyuma yo gukubitirwa mu kabari k uwitwa Manirabaruta Feridinand mu i Sentere ya Kamarashavu nyuma yo kubura amafaranga yo kwishyura, abaturage bakaba basaba yahabwa ubutabera abagize uruhare mu rupfu rwe bakagweza mu butabera.
Umubyeyi wa
Nyakwigendera avuga ko yababajwe no kuba umuhungu yarakubiswe ubuyobozi
burebera kuko ngo n’umuyobozi w’akagali yari ahibereye.
Umunyabanga
Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kabare Djaphar Bagirigomwa avuga ko uyu Putin
yazize kutumvikana n’abo bari basangiye inzoga baza kumukubita ibuye mu mutwe
ajyanwa kwa Muganga naho ibyo kuba yaba yarakubiswe nta makuru abifiteho.
Gitifu Djaphar yemeza ko abakekwa bamaze gutabwa muri yombi.