Umuyobozi
Mukuru ushinzwe ubufatanye bw'ingabo n’abaturage (J9) mu Ngabo z’u Rwanda, Col
Désiré Migambi Mungamba, yatanze ikiganiro ku banyeshuri bo mu Ishuri Rikuru
ry' imyuga n' ubumenyingiro rya Tumba abashishikariza gukoresha ubumenyi
bwabo mu ikoranabuhanga mu guteza imbere igihugu.
Iki kiganiro
cyateguwe mu rwego rw’ibikorwa byo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu
wizihijwe ku ya 1 Gashyantare 2026 ku rwego rw’igihugu hose.
Insanganyamatsiko
igira iti: “Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda: Inkingi z’iterambere,” igamije
kwimakaza indangagaciro zijyanye n’ubutwari zirimo gukunda igihugu, ubumwe
n’inshingano mu rubyiruko.
Mu kiganiro
cye, Col Migambi yagaragaje akamaro k’indangagaciro nyarwanda zirimo ubumwe,
amahoro, ubusugire bw' igihugu n’iterambere, ashimangira ko izi ndangagaciro
ari zo zatumye igihugu kigira imbaraga n’ubudahangarwa mu bihe bitandukanye
by’amateka yacyo.
Yifashishije
urugero rw’ubutwari bw’Ingabo za RPA mu rugamba rwo kubohora igihugu, yasabye
abanyeshuri kubwigiraho no kurangwa n’umuhate no kwitangira igihugu.
Yakomeje
asaba abanyeshuri gukoresha ubumenyi bafite mu ikoranabuhanga mu guteza imbere
igihugu no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, cyane cyane ku mbuga
nkoranyambaga.
Yanabibukije
kwirinda ibikorwa byose byahungabanya umutekano w’igihugu, abasaba gukomeza
kurangwa n’ubudahemuka, inshingano no kugira uruhare rugaragara mu kurinda
isura nziza n’umutekano by’u Rwanda.
Mu ijambo
rye, Eng. Rita Clemence Mutabazi, Umuyobozi w' Ishuri Rikuru ry'imyuga n'
ubumenyingiro rya Tumba , yibukije abanyeshuri ko ubutwari ari umusingi w’umuco
nyarwanda, abasaba guhora bakura isomo ku ntwari z’u Rwanda no kuzifata
nk’icyitegererezo mu buzima bwa buri munsi no mu mwuga wabo w’ahazaza.