Umushumba wa
Kiliziya Gatolika ku isi, Pope Léon XIV, azagirira uruzinduko mu bihugu bine
bya Afurika mu kwezi kwa Mata, rukazaba ari rwo rugendo rwe rukomeye rwa mbere
mu mahanga muri uyu mwaka. Ibiro bya Vatikani byatangaje ku wa Gatatu ko uru
ruzinduko ruzaba kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 23 Mata.
Papa Léon
XIV azatangirira uru ruzinduko muri Algeria, aho azasura imijyi ya Algiers na Annaba
kuva tariki ya 13 kugeza ku ya 15 Mata. Azakomereza muri Cameroon kuva ku ya 15
kugeza ku ya 18 Mata, aho azasura Yaoundé, Bamenda na Douala.
Urugendo
ruzakomereza muri Angola, aho azasura Luanda, Muxima na Saurimo kuva ku ya 18
kugeza ku ya 21 Mata. Azasoreza uru ruzinduko muri Equatorial Guinea, aho
azasura Malabo, Mongomo na Bata kuva ku ya 21 kugeza ku ya 23 Mata.
Uru
ruzinduko ruzaba ari urwa gatatu Papa Léon XIV agiriye mu mahanga kuva
yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika muri Gicurasi umwaka ushize, nyuma
y’ingendo yakoreye muri Turkey no muri Lebanon mu mpera za 2025, ndetse
n’uruzinduko ateganya kugirira muri Monaco ku wa 28 Werurwe.
By’umwihariko,
uru ruzinduko ruzaba ari rwo rwa mbere Umushumba wa Kiliziya Gatolika agiriye
muri Algeria. Mu Ukuboza gushize, Papa Léon XIV yari yatangaje ko yifuza gusura
iki gihugu kugira ngo akurikire inzira za Augustine of Hippo, ndetse no
“gukomeza ibiganiro no kubaka umubano hagati y’isi ya gikirisitu
n’iy’abayisilamu.” Nubwo muri Algeria hari Abagatolika bake, Islamu ni yo dini
yemewe n’itegeko nshinga nk’idini ya Leta.
Vatikani
yanatangaje kandi ko Papa Léon XIV azagirira uruzinduko muri Spain mu kwezi kwa
Kamena.
Uru
ruzinduko rubaye mu gihe Afurika ikomeje guhura n’ibibazo bitandukanye birimo
umutekano mucye mu bice bimwe na bimwe, ibibazo by’ubukungu, ndetse
n’imihindagurikire y’ibihe. Bitezwe ko Papa Léon XIV azatanga ubutumwa bwo
gushishikariza amahoro, ubwiyunge n’iterambere rirambye.
Ni ubwa
mbere Papa Léon XIV agiriye uruzinduko runini ku mugabane wa Afurika kuva
yatorerwa kuyobora Kiliziya Gatolika. Abakurikiranira hafi ibya Kiliziya bavuga
ko uru ruzinduko rufite akamaro gakomeye mu gushimangira umubano hagati ya
Vatikani n’ibihugu bya Afurika, aho Kiliziya Gatolika ifite abayoboke benshi.
Urugendo rwa nyuma rw’Umushumba wa Kiliziya Gatolika muri Afurika rwabaye mu 2023, ubwo Pope Francis yasuraga Democratic Republic of the Congo na South Sudan.
Like This Post? Related Posts