Umunyamabanga
Mukuru w’ishyaka Congrès National Démocratique (NDC) ritavuga rumwe na Leta ya Zambia , Mambwe Zimba,
yatawe muri yombi i Lusaka nyuma yo gutangaza ku rubuga rwa Facebook
igishushanyo (caricature) cyerekana Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema ari mu sanduku y'abapfuye .
Nk’uko
byatangajwe n’itangazamakuru ryo muri icyo gihugu, by’umwihariko ikinyamakuru Lusaka
Times na Reuters, icyo gishushanyo
cyagaragazaga Perezida Hichilema aryamye mu isanduku y’abapfuye, mu gihe visi
perezida we yamuhaga icyubahiro nk’aho yitabye Imana.
Amakuru
ariho avuga ko Ikigo gishinzwe umutekano mu by’ikoranabuhanga muri Zambiya
cyatangiye iperereza ku Cyumweru, nyuma yo kwakira ikirego ku ipaji ya Facebook
yitwa “Zambia for all 2026.” Abayobozi ntibatangaje itariki nyayo iyo nyandiko
yashyiriweho.
Bivugwa
kandi ko telefoni ya Mambwe Zimba yafashwe mu rwego rw’iperereza, akaba ari
umwe mu bayobozi b’iyo paji ya Facebook ishinjwa gutangaza ayo mashusho.
Abashinzwe
iperereza bavuga ko iyo nyandiko yari “iyobya kandi igamije guha amakuru atari
yo abaturage no guteza impagarara zidafite ishingiro,” nk’uko Reuters
ibitangaza. Mu gihe iperereza rikomeje, inzego z’umutekano ntizikuraho amahirwe
yo guta muri yombi abandi bantu bashobora kuba bafitanye isano n’iyo paji.
Iki kibazo
cyongeye kuzamura impaka muri Zambiya ku bijyanye n’imbibi z’ubwisanzure bwo
gutanga ibitekerezo ku mbuga nkoranyambaga n’uburyo amategeko akoreshwa ku
batavuga rumwe n’ubutegetsi.
Like This Post? Related Posts